Ashobora kuba akimukunda bucece, Kenny Sol yifurije umukobwa bahoze bakundana isabukuru y’amavuko

Umuhanzi umaze kwamamara cyane mu muziki Nyarwanda ndetse no muri Afurika muri rusange Kenny Sol, ni umwe mu byamamare byafashe iyambere mu kwifuriza Ariel Wayz isabukuru nziza y’amavuko

Uyu muhanzi abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amashusho arikumwe n’uyu mukobwa Ariel Wayz bari kuririmbana indirimbo bakoranye iri kuri EP ya Kenny Sol yitwa Strong than Before.

Munsi yayo mashusho niho uyu muhanzi Kenny Sol yanditse amagambo agira ati “Isabukuru nziza muntu wange”.

Mumyaka yashize nibwo aba bombi bivugwa ko bakundanyeho mbere y’uko uyu mukobwa akundana Juno kizigenza kuri ubu batandukanye.
Uyu muhanzi Kenny Sol yagaragaye mu biganiro byinshi yemera ko hari umubano wihariye yagiranye na Ariel Wayz mbere yuko akundana na Juno kizigenza.

Gusa uyu mukobwa Ariel Wayz we mu biganiro byinshi yagiye akora yavugaga ko atigeze akundana na Kenny Sol ko uwo yemera ko bakundanyeho Ari Juno kizigenza wenyine.
Ubusanzwe uyu mukobwa Ariel Wayz ni umwe mu bahanzikazi bakomeje gukundwa nabatari bake

Ariel Wayz aherutse gutangaza ko isabukuru ye y’amavuko azayizihiriza iwabo ku ivuko amaze igihe kitari gito adakandagirayo.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga