Umuhanzikazi Zuchu yacunze ari kumwe na Diamond Platnumz mukiganiro n’umunyamakuru maze aramufata aramusoma cyane ahita anatangaza ikintu gikomeye benshi bahise bemezako burya Diamond Platnumz atajya yisondeka.

Nikenshi cyane hagiye humvikana inkuru y’urukundo ya Diamond Platnumz na Zuchu, nyamara Zuchu ari umwe mubahanzi bafasha na Wasafi Record inzu itunganya umuziki ya Diamond Platnumz.

Kuri ubu Zuchu yaje gutungurana cyane ubwo yabazwaga n’munyamakuru wa Wasafi Tv amubaza abagabo baba bamaze kuryama mubuzima bwe.
Zuchu atazuyaje yatangaje ko umugabo azi mubuzima bwe ari Diamond Platnumz gusa kuko ariwe baryamanye bwambere ibi Zuchu abi bazwa yarari kumwe na Diamond Platnumz mu cyumba cya Hotel.

Umunyamakuru yamubajije ati” Kugeza kuri ubu, ni abagabo bangahe mwaba mwararyamanye?”

Zuchu yahise asubiza vuba vuba ko ari umwe, ndetse asubiza ariko ahobera Diamond Platnumz anamusomagura Cyane ku munwa.

Umunyamakuru yongeye kumubaza niba ariwe wenyine koko, agira ati,

“Nta wundi, ese hari undi mukunzi uzi nigeze ngira?, Hoya ntawe, ni umwe gusa”.

Ibi yabivugaga afashe Diamond Platnumz ku mutwe we mu buteye ubwuzu cyane rwose.

Umunyamakuru wa Wasafi Tv yahinduriye ikibazo kuri Diamond nawe amubaza amubaza umubare w’abagore baba bararyamanye, maze Diamond Platnumz bitunguranye avugako Ari umwe ariko aha yahe kubeshya doreko yabanye n’abagore benshi bamwe banabyaranye abana.

Zuchu na Diamond Platnumz n’ubundi basanzwe bafitanye imikoranire mu muziki wabo mu nzu ya Wasafi, gusa ariko bagiye bavugwa mu Rukundo Cyane ndetse byanagiye bishimangirwa kenshi n’amashusho n’amafoto bagiye bashyira hanze basomana bidasanzwe ndetse banagaragaza ibikorwa byinshi by’urukundo.

Zuchu avuga ko ntacyo bimubwiye kuba Diamond Platnumz ari boss we bakaba bakundana, ndetse akongera akanavuga ko kuba Diamond Platnumz aba ajya mu bandi bagore ntacyo bimubwiye kuko igihe kizajya kigera n’ubundi amugarukire.

Ariko kurundi ruhande na none aba bombi urukundo bavugwamo, benshi bemeza ko baba bibereye mu gatwiko kugira ngo ibikorwa byabo bya muzika bimenyekane.

Rimwe narimwe ibyamamare bikoresha amayeri yo gusa nabakundana kugirango abantu babavuge cyane maze n’ibikorwa byabo bikurikirwe cyane.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga