APR FC yahaye igisubizo gikomeye ikipe ya FAR Rabat yifuza gutanga akavagari k’amafaranga ikegukana umukinnyi w’igihangange

Ikipe ya AS FAR Rabat ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Morocco ikomeje kwifuza myugariro wo hagati mu ikipe ya APR n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo ikipe ya AS FAR Rabat yatangiye kwifuza Niyigena Clement, bikaba bivugwa ko iyi kipe iri mu zikomeye muri Afurika yamaze kugeza ubusabe muri APR FC.

Kugeza ubu amakuru ahari ni uko ubuyobozi bwa APR FC bwifuza kuzarekura Niyigena Clement ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye akaba aribwo yakwerekeza muri AS FAR Rabat mu gihe yaba itanze amafaranga menshi kuko hari n’andi makipe y’i Burayi amwifuza.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ntabwo ikozwa ibyo kurekura Niyigena Clement muri uku kwezi kwa Mutarama kuko ni we bubakiyeho mu mutima w’ubwugarizi kandi barifuza ko abafasha kwegukana igikombe cya 21 cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Niyigena Clement yakiniye amakipe atandukanye arimo Intare FC, Marines FC, Rayon Sports na APR FC yagezemo mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]