Rutahizamu Sumaila Moro ageze aho atakambira Rayon Sports nyuma yo guhemukirwa na AS Kigali

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Ghana, Sumaila Moro yamanuye amafaranga yifuzaga ava kuri miliyoni 25 z’Amanyarwanda ayashyira kuri miliyoni 20.

Uyu rutahizamu amaze igihe ari mu biganiro na Rayon Sports na AS Kigali, gusa nta kipe yari yamusinyisha ndetse izi kipe zombi ziri kugenda biguru ntege mu kuba zamusinyisha bitewe n’ikibazo cy’amikoro.

Amakuru agezweho ubu ni uko Sumaila Moro yabwiye izi kipe zose ko ifite miliyoni 20 z’Amanyarwanda yayajyana maze agashyira umukono ku masezerano.

Sumaila Moro ukinira Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu, ni umwe muri ba rutahizamu bigaragaje cyane mu gice cy’imikino ibanza aho yatsinze ibitego 9 mu mikino 15.

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?