Nyuma yibyo yabahaye bitari bibi,ubu noneho arikubategurira album yuzuye ubuvanganzo n’ubwenge bwinshi.

Rockoque man ni umuraperi wumunyarwanda ukomeje gucibintu muri muzika nyarwanda by’umwihariko mugusata cya hip hop. dore ko ariyo njyana yisangamo cyane kurusha izindi.

Nyuma yo gusohora indirimbo yise “amezi icyenda” avuga ko yayiririmbiye umubyeyi we, indirimbo yaje no gukundwa nabatari bake, ubu noneho ngo muri uyumwaka mushya azaniye abafana be ikintu kinini kandi kitari kibi.

Ibi akaba yarabyemeje mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa KGL news anavuga ko azabifashwamo ninzu itunganya umuziki yitwa “The winners record” bakaba barasinyanye amasezerano yimyaka 2 gusa akaba ashobora kongerwa.

Avuga kandi ko uyu mwaka ushize wamubereye mwiza muri muzika nubwo mubuzima busanzwe ngo bitari bimeze neza ngo bitewe nabantu benshi yari afitiye amadeni nkuko yabidutangarije gusa ngo ntibyamubujije gukora akazi.

Asabwe kugira ubutumwa agenera abafana be yagize ati “ikintu nabwira abakunzi banye nuko ntakuva ku izima mubuzima bwacu bwaburimusi tugomba gukotana dushaka ejo hazaza ,icyombahishiye ni album izaba iriho abahanzi batandukanye baba rapper hano mu Rwanda kandi Uzayumvaho imiziki myiza cyane irimo ikinyarwanda cyumvikana gikubiye mukiboneza mvugo, n’isubirajwi ryinshi, mbifurije umwaka musha muhire wa 2023 muzawurye ntuzabarye”

Umva ikiganiro cyose urasobanukirwa a
byinshi ku masezerano yasinye muri The winners record”

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga