Papa Fransisiko yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare

Padiri Jean Bosco Ntagungira yagizwe Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare!

Uyu munsi taliki 12 Kanama 2024 saa sita i Vatikani ari na yo saha y’i Kigali mu Rwanda, Nyirubutungane Papa Fransisco yatoye Padiri Jean Bosco Ntagungira, wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali, kugira ngo abe Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare.

Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba ni we wari umaze igihe afite Inkoni y’Ubushumba muri Diyoseze ya Butare.

Itangazo ryagiye hanze ryasomekaga riti “Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Musenyeri Filipo Rukamba wari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Francisco kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare.”

Padiri Ntagungira Jean Bosco yavukiye i Kigali taliki 3 Mata 1964. Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Ndera i Kigali, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, Iya Kabgayi n’iya Nyakibanda.

Yahawe ubupadiri taliki ya 1 Kanama 1993. Amaze guhabwa ubupadiri yabaye umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera mu 1993-1994. Nyuma yaho mu 1994-2001 yagiye gukomeza amasomo i Roma aho yakuye impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

Avuye i Roma muri 2001/2002, yabaye Umunyamabanga w’Arikidiyosezi ya Kigali anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’umubano n’umubano n’andi madini. Kuva muri 2002 kugera 2019, yabaye umuyobozi wa Seminari Nyo ya Ndera ari na ho yavuye ajya kuyobora Paruwasi ya Remera yayoboraga kugera ubu.

Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa 3 wa Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyi na Myr Filipo Rukamba. Musenyeri Gahamanyi afatwa nk’umwe mu bamaze igihe kirekire afite Inkoni y’Ubushumba, nyuma yo kwitaba Imana akaba yarashyinguwe muri Katederali ya Butare.

Padiri Jean Bosco Ntagungira yagizwe Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare!

Related posts

Umurundikazi IRACAMPA yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije mu ndirimbo yise “Ijuru riratabaye”.

Rev Past.Dr Antoine Rutayisire avuga ko Korali z’ ubu arizo zirimo ubusambanyi bwinshi kurusha andi yose

“Imana inganiriza buri munsi kandi ibyo inshyira ku mutima mba ngomba kubigeza ku bantu” umuhanzi Enock yashyize hanze indirimbo nshya