Nyamagabe: Umubyeyi w’ abana batatu yemerewe isakaro ntiyarihabwa ahitamo kurara anyagirwa

 

Umubyeyi w’ abana batatu witwa Muhawenimana Marie Ladegonda wo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Gasaka, mu Mudugudu wa Dusego ,Akagari ka Nyabivumu, avuga ko amaze umwaka urenga anyagirwa bitewe n’ uko aba mu nzu idahomye ndetse inasakaje amababi y’ ibiti ndetse n’ amashashi nyuma y’ uko Ubuyobozi bumubwiye ngo yubakake inzu bumuhe isakaro ntarihabwe dore ko ngo ntaho yagiraga ho kuba.

Uyu mubyeyi avuga ubuzima abayemo yagize ati “Ngewe ubuzima mbayemo ni ubuzima bugoye cyane kuko nge mpora mu marandevu, iyo ntari I Butare, mba ndi ku Kigeme cyangwa I Kigali, ahantu hose mba ndi kuhivuriza, urumva ni ubuzima bugoye cyane”.

Yakomeje avuga ko aramutse agize Imana bakamuha isakaro akareka kugira siteresi z’uburwayi n’izo kutagira aho aba kuko hari igihe amara igihe kinini kwa muganga yagaruka agasanga ibintu bye byarangiritse kubera kunyagirwa mu nzu idasakaye.

Bamwe mu baturage baturanye na Muhwenimana bavuga ko uyu mubyeyi abayeho nabi cyane ndetse n’inzu abamo ikunda kumuvira cyane bikabatera ubwoba ko yazamugwira ariho bahera bavuga ko akeneye ubufasha.

Uwitwa Mukamakuza Annociate uturanye n’uyu mubyeyi yagize ati “Abayeho mu buzima budashimishije, iyo imvura iguye usanga iwe huzuye”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko no mu minsi ishize aherutse kumusanga imvura ihise ako kanya agasanga ari gukubura akabura aho anyura kubera amazi menshi yari yuzuye inzu nyamara agiye kumurahuraho umuriro wo gucana. Avuga ko akeneye ubufasha kuko ababaye cyane kandi abayeho nabi cyane cyane inyubako abayemo ko itameze neza.

Yabaragiye Mariette nawe uturanye na Muhawenimana avuga ko uyu mubyeyi abayeho nabi cyane ko kurya bimugoye cyane nyamara afite abana, agenda n’imbago by’umwihariko ko abayeho mu nzu imeze nabi yamuteza n’uburwayi dore ko n’ibintu bye aba atunze abibitsa abaturanyi ngo batabyiba.

Yabaragiye yagize ati “abayeho mu nzu y’ibiti bishinze ihomye hasi gusa nayo y’icyondo kimwe akaba isakaje Supernet(Umwenda ukingira imibi) n’agashitingi, rwose haramutse hari ubufasha buhari yafashwa bagahera ku nzu yo kubamo”.

Aba baturage bose bavuga ko uyu mubyeyi nta gihe adatanga ikibazo cyo mu buyobozi ariko ntibagire icyo bagikoraho, bavuga kandi ko afite abana bato bashobora guhura n’uburwayi bukomeye batewe n’imibereho mibi y’umubyeyi wabo abayemo, ibi baheraho bamusabira ubufasha.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyamagabe buvuga ko bukimenyeshejwe n’ itangazamakuru ngo bugiye kugikurikirana nk’ uko Visi Mayor ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage ,Uwamariya Agnes abivuga.

Visi Mayor yagize ati “Ikibazo nibwo tukikimenya ntabwo twari tukizi ariko nk’ubuyobozi tugiye guhanahana amakuru tugikurikirane”.

Nubwo uyu muyobozi avuga ko iki kibazo aribwo bakimenya umubyeyi Muhawenimana Marie Ladengonda we avuga ko yakibagejejeho ndetse akanemererwa ubufasha ntabuhabwe ari nayo mpamvu asaba ko yahabwa isakaro yemerewe.

Uyu muturage avuga ko yafashe umwanzuro wo kuba mu nzu iva, idasakaye kandi idahomye bitewe n’uko yaramaze gukodesha mu nzu z’abandi inshuro nyinshi bamusohora yabuze ubushobozi.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro