APR FC ishobora gukina imikino ibiri ya CAF champions league ifitanye na Gaadiika FC Bitayisabye kwatsa Indege

Ikipe ya APR FC iri mu marushanwa ny’Afurika ya CAF champions league birashoboka ko yakinira imikino 2 ifitanye na Gaadiika yo muri Somalia hano mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane nibwo hazamutse amakuru avuga ko ikipe ya Gaadiika FC yandiye ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu nshingano hano mu Rwanda FERWAFA ko yifuza kwakirira umukino wayo hano mu Rwanda.

APR FC niyo izatangira yakira umukino wa mbere uteganyijwe hagati ya tariki 18/19 . Mu gihe ikifuzo cya Gaadiika cyaba gihawe umugisha na FERWAFA APR FC ntibyazayisaba gufata rutema ikirere kuko imikino yombi yazabera mu Rwanda.

Imikino yombi ibereye mu mu Rwanda byaha amahirwe menshi Apr yo gukomeza, ikaba isigaranye urugamba rwo kwipima ku ikipe ya Pyramids yo mu Misiri.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda