Yinjiye muri Rayon sports afatwa nk’umucunguzi none asohowe nyuma y’iminsi 17, Rayon Sports yarekuye umunye Congo yaherukaga kugura

Ikipe ya Rayon Sports yinjije abakinnyi batandukanye b’abanyamahanga ku isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri iyi meshyi yatangiye kubona ko hari abo yibeshyeho.

Amakuru dukesha Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda ukorera B&B FM Umwezi, yemeza ko umukongomani Jonathan Ifunga Ifasso yamaze gusezererwa n’ikipe ya Rayon sports.

Amakuru akavuga ko impamvu yatumye uyu musore asezererwa ari uko nta byangombwa by’inzira (passport) afite ndetse atanagaragaje icyangombwa cy’uko atafunzwe.

Gusa umutoza wa Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi yashyize mu majwi ko batari Ku rwego rwo gukinira Rayon ndetse mu minsi ye ya mbere yanamubujije gukora imyitozo nyuma yo kugera ku kibuga yakererewe.

Uyu musore yakinnye mu makipe atandukanye arimo Difaâ Hassani El Jadidi [DHJ] yo muri Maroc hagati ya 2019 na 2022, ayivamo ajya muri AS Nyuki y’iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo yavuyemo mu mpeshyi ya 2022 ajya muri AS Simba de Kolwezi yarimo mbere y’uko aza I Kigali.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda