Mu Karere ka Rwamagana umugore yagiye kwishinganisha k’ ubuyobozi kubera umugabo we ahora amubwira ko azamwambura ubuzima , kandi we amukunda urwo gupfa

 

Mu Karere ka Rwamagana mu mudugudu wa Rwagahaya , mu Kagari ka Ruhimbi mu murenge wa Gishari , haravugwa inkuru y’ umugore witwa Murekatete Angelique wishinganisha nyuma y’aho umugabo bashakanye akunze kumutera aho yamuhungiye akamenagura ibirahure akanamubwira ko azamwambura ubuzima
Inkuru mu mashusho

Inkuru mu mashusho

Uyu muturage yishinganishije nyuma y’aho mu ijoro ryakeye umugabo basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bakaza gutandukana, yaraye amuteye aho akodesha amenagura ibirahure by’inzugi n’amadirishya ndetse anahavugira mu ruhame ko azaruhuka amwishe.

Murekatete wabyaranye abana babiri na Twizeyimana François, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko ikibazo cyabo kimaze imyaka irenga ine kizwi n’ubuyobozi ariko ko ntacyo zigikoraho ngo kuko iyo agiye kurega bamusaba kumvikana n’umugabo we.Ati “Twatandukanye mu 2020 mbona byaranze ahora ankubita, mu 2019 yarafunzwe bigera no mu nkiko njya kumusabira imbabazi ariko mpitamo kumuhunga, nyuma y’aho aho nagiye njya gukodesha hose yarahanteye akamenagura ibirahure akaduteza umutekano muke abantu bakamureka, nageze aho njya no gukodesha i Kayonza muhunga naho ansangayo amenagura ibirahure nabwo ntiyafungwa ahubwo ugasanga biranteza igihombo cyo kwishyura ibyo yamennye.”

Murekatete yakomeje avuga ko ikibazo cye yakijeje mu nzego z’umutekano ariko ko ntacyo baragikoraho.Ati“Ikibazo cyanjye iyo nkigejeje mu nzego z’umutekano nka RIB cyangwa Polisi, bamufata nk’uwananiranye sinzi niba yarananiye ubuyobozi, buri gihe barambwira ngo Twizeye [Izina ry’umugabo we ] ko yananiranye twamukorera iki? buri gihe bampa urwandiko rumuhamagaza rimwe, kabiri, gatatu ntiyitabe bikarinda birangira, ejo akongera akagaruka akambuza amahoro namurega ntibabikemure kandi ni nako akomeza kuvuga ko azanyica.”

Murekatete mu marira menshi yavuze ko atumva ukuntu yavuye mu rugo agahunga umuntu ariko akaba akomeza kumukurikirana aho agiye hose, agahora amukangisha ko azamwica ubuyobozi ntibugire n’icyo bubikoraho kandi aba yaburegeye.Ati “Ubu mfite impungenge ko azanyica kuko buri gihe amenagura ibirahure kuko aba yambuze, njye rero ndasaba ubuyobozi gushaka uko bagenza uyu mugabo, gute nahunga umuntu ntaramwibye, ntarasahuye inzu akansanga aho ngiye hose akampohotera ubuyobozi burebera.”

Nikuze Betty utuye muri uyu Mudugudu wa Rwagahaya yavuze ko hari igikwiriye gukorwa kuri uyu mugabo buri gihe ngo usinda asindira aho uyu mugore we aba ngo kuko rimwe yazamwica ubuyobozi bukomeje kubijenjekera.Umuranga Rebecca we yavuze ko kuri ubu basigaye banga gucumbukira uyu mugore kubera kwirinda umutekano muke utezwa n’umugabo we.

Yavuze ko uretse gutera amabuye muri uru rugo ngo niyo ahuye n’abandi baturage bagashaka kumubuza ngo ashobora kubasagarira bagasaba ubuyobozi kwita kuri iki kibazo.Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwagahaya, Bwanakweri Déo avuga ko ikibazo cy’uyu mugabo gisa n’icyananiranye ngo ku buryo hakenewe izindi nzego zabafasha kugikemura ngo kuko uyu mugabo ahantu hose umugore we akodesheje amusangayo akanahateza umutekano muke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Niyomwungeri Richard, yabwiye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru ko ikibazo cy’uyu muturage bakizi ndetse ngo ubuyobozi bufatanyije n’inshuti z’umuryango babegereye bakabaganiriza bagasanga umugabo niwe uri mu makossa.

Yakomeje avuga ko umugore yageze aho akanahungira uyu mugabo i Kayonza naho akamusangayo akamuteza umutekano muke.Ati “Umugore rero yabonye bimushobeye agaruka gukodesha muri Rwamagana, twamenye amakuru ko rero ni mugoroba uyu mugabo yamuteye mu rugo amenagura ibintu, ubu rero icyo turi gukora ni ukumushakisha tukamushyikiriza RIB kuko uretse guhohotera umugore we yanangije inzu y’abandi.”

Yijeje uyu mugore ko bagiye gukora raporo yuzuye ku buryo inzego z’umutekano ziyishingiraho zimuhana.Kuri ubu uyu mugore avuga ko yatangiye inzira za gatanya kugira ngo atandukane n’uyu mugabo we burundu.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3