“APR FC ifite umushinga mwiza”_ Umunya-Espagne mu nzira zimuganisha muri APR FC nk’umutoza

Umunya-Espagne wakinnye Imikino y’amatsinda ya CAF Champions League hamwe na FC Nouadhibou yo muri Mauritanie, Aritz Lopez Garai, ashobobora kuba umutoza mukuru wa APR FC nyuma yo gukururwa n’umushinga iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ifite.

Ni ibintu bitangiye gufata indi ntera nyuma y’uko mu minsi yashize humvikanye amakuru y’ibiganiro hagati y’impande zombi ariko nta gihamya byabonerwa.

Aya amakuru kandi aje nyuma gato y’uko Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje ko butazakomezanya n’Umufaransa Thierry Forger Christian wayitoje kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2023/2024, ndetse akaza no kuyihesha Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda adatsinzwe umukino n’umwe.

Igenda ry’uyu mutoza risobanuye ko APR FC igomba guhita ishyaka umutoza mukuru mushya, kugira ngo azayifashe kwitegura umwaka utaha w’imikino aho azaba anategerejweho kwitwara neza mu marushanwa nyafurika ya CAF Champions League iyi kipe yamaze gukatishiriza itike.

Kuri ubu amakuru yizewe Kgl News ifite neza cyane, aremeza ko Umunya-Espagne w’imyaka 43, Aritz López Garai yaba yarashimye umushinga wa APR FC ndetse akaba yenda kuyerekezamo nk’uko amakuru ava ku bamuri hafi abivuga.

Ku ruhande rwa APR FC amakuru avuga na bo bagerageje kumwegera ndetse bagasanga hari andi makipe na yo amwifuza arimo Vipers yo muri Ouganda, ayo muri Tunisie, Espagne na Maroc.

Umunyamakuru w’Umunya-Ghana, Micky Junior ukorera “African Football” no mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa, CAF yagiye yandika mu bihe bitandukanye ko uriya mutoza w’Umunya-Espagne afite amahirwe yo kuza muri Nyamukandagira (Mu Kibuga Kikarasa Imitutu) kurusha ahandi hose.

Uyu mutoza wabayeho n’umukinnyi mu makipe arimo na Sporting Gijon y’iwabo muri Espagne kandi yari aherutse kumenyesha iriya kipe ya FC Nouadhibou ko bamureka akagenda ku musozo w’uyu mwaka w’imikino wa 2023/2024.

Artiz López Garai kuva yagera mu Ikipe ya FC Nouadhibou yakoze akazi gakomeye dore ko yanegukanye ibikombe bibi bya Shampiyona biheruka.

Uyu Munya-Espagne kandi hamwe n’Ikipe ya Nouadhibou bari ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu bagomba gukina kuri uyu wa 25 Gicurasi 2024.

Aritz Lopez Garai yanyuzwe n’umushinga APR FC ifite!

Related posts

EURO 2024: Espagne yahutaje Georgia isanga u Budage, u Bwongereza bubona itike ya ¼ bwaheze umwuka

Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’ abafana ba Gikundiro” Omborenga yihenuye kuri APR FC ubwo yari amaze gusinyira Rayon Sports

EURO 2024: U Budage bwasekuye Denmark mu mukino w’imirabyo n’inkuba, bwerekeza muri ¼ [AMAFOTO]