Ikigiye kuba mu mpeshyi ya 2024 kije koreka abakuze

Nyuma yuko impeshyi ya 2023 yahangayikishije abakuze kubera ubushyuhe yari ifite, ibimenyetso by’abahanga byasohotse mu gitangazamakuru Times byagaragaje ko impeshyi ya 2024 na yo ishobora kuzashyuha cyane ikabangamira cyane cyane abakuze.

Impeshyi ya 2023 ni imwe mu mpeshyi zitazibagirana ku Isi kubera ubushyuye bukabije yari ifite. Ikigero kirenze cy’ubushyuhe bw’impeshyi ya 2023 cyaheruka mu mwaka wa 1850, ibintu byibasira abakuze aho bibatera indwara zikomoka ku bushyuhe bwinshi harimo guturika ku udutsi two mu bwonko, umuvuduko w’amaraso ukabije, kubabara imikaya no kuzengera. Ibi bishobora kuzabazahaza muri uyu mwaka wa 2024, bitewe ahanini n’ibikorwa bya muntu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko ibi byago bishobora gukomeza kwiyongera kurusha ubu uko bimeze. Kuva ubu kugera muri 2050, umubare w’abari hejuru y’imyaka 60 bazagera kuri miliyari 2.1 bazabe bagize 21% by’abazaba batuye Isi. Ni ukuvuga ko abazagirwaho ingaruka n’ubushyuye bukabije bazagenda biyongera uko imyaka izagenda iza.

Amakuru avuga ko ubushyuhe bukabije kw’Isi buri guterwa ahanini n’ibikorwa bya muntu birimo kurekura umwuka uhumanya ikirere uzwi nka (CO2), aho usohorwa biciye mu gutwika ibintu birimo ibikomoka kuri peteroli, ibiva mu nganda no gutema amashyamba awuyungurura, agakurura n’imvura. Ibyo bikomeje kwiyongera kw’Isi, bizakomeza kuyitera ubushyuhe bukabije.

Inzobere mu mihindagurikire y’ikirere ukorera ikigo cya Euro-Mediterranean Center witwa Giacomo Falchetta n’ikipe ye bashatse ukuntu basobanukirwa uburyo kano kaga kugarije Isi kazaba gateye, biga ikirere mu bice bitandukanye by’Isi mu kureba uburyo abakuze bazagirwaho ingaruka.

Uyu Mutaliyani, Giacomo, n’itsinda rye basanze kubera kwiyongera kw’igihe cyo kubaho bizongera umubare w’abakuze. Ku bw’ibyo, mbere y’umwaka wa 2050, abazaba bari hejuru y’imyaka 69 bazaba bagize 23% ugereranyije na 14% by’abahari uyu munsi. Abo bantu bazaba baba ahazaba hugarijwe n’ubushyuhe. Hazaba hari ubushyuhe buri hejuru ya 37.50 C.

Giacomo n’itsinda rye kandi bifashishije amakuru yo mu Muryango w’Abibumbye(UN) basanga hari ibibitswe bivuga ko mu myaka iri imbere Isi izahura n’ubushyuhe budasanzwe. Ibice by’Isi birimo Africa, Asia n’Amajyepfo y’Amerika bizibasirwa n’ubushyuhe bukabije aho abakuze bazahura n’akaga gakabije k’ubushyuhe gakomotse kuri uko kwiyongera kw’ikigero cy’ubushyuhe ku Isi. Ibindi bice by’Isi bizazahazwa n’ubushyuhe birimo Amajyaruguru y’Amerika, n’ Uburayi.

Uyu mushakashatsi Giacomo Falchetta yavuze ko yizeye ko ubushatsi bwakozwe bukanashyirwa ahagaragara buzafasha abayobozi bo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi birimo n’miryango mpuzamahanga yita ku buzima nka OMS, kuzacungura abakuze biciye mu gutera ibiti kugira ngo ahantu hagire amahumbezi, gufata neza amazi, kubaka ibicumbi by’ahatanga umuyaga, kugenzura umuriro w’amashanyarazi ukorwa no kubegereza ibigo nderabuzima.

Related posts

Sobanukirwa impamvu ijambo ‘Ambulance’ ryandikwa ricuritse

Ibyo wamenya ku bwoko bw’abantu bagendera ku biti by’amahango ngo bataribwa n’inyamaswa z’inkazi

Kubura uwo wakundaga bitera agahinda cyane cyane k’uwamubuze: Dore amagambo ugomba kwirinda kuvugira aho bagize ibyago