Shakira yatunguranye avuga impamvu yemeye kwishyura imisoro ashinjwa na Espagne kandi bamubeshyera

 

Umuhanzikazi ukomoka muri Colombia, Shakira, kera kabaye yirekuye avuga ku by’akayabo yishyuzwa na Espagne bivugwa ko ari imisoro yanyereje, avuga impamvu yatumye yemera kuyishyura nta mamaniza ashyizeho kandi abizi neza ko abeshyerwa.

Mu ibaruwa itomoye uyu muhanzikazi yanditse ku munsi w’ejo, yongeye guhakana ibyo ashinjwa na Espagne ko yanyereje imisoro yabo kuko nta kintu na kimwe yigeze akora binyuranyije n’amategeko.

 

Yavuze ko buri gihe yubahirizaga ibyo yasabwaga, agatanga umusoro ndetse agatanga n’ibirenze ibyo yagombaga gutanga, ndetse n’izindi nzego zishinzwe kugenzura umusoro zazaga gukora igenzura bagasanga nta kibazo afite.

 

Shakira yashinje inzego zishinzwe kugenzura imisoro muri Espagne gushishikazwa no kumwangiriza izina bagerageza kwereka rubanda ko atajya atanga umusoro, kugira ngo bagaragaze ko ari abantu bakora cyane ngo babashime, nyamara bakirengiza kumva ubusobanuro abaha.

Ati “Bashakaga kwereka rubanda ko ntajya nishyura imisoro, nyamara narishyuraga n’ibirenze ibyo nabaga mfite”
Uyu mugore yavuze ko kuba yemeye kwishyura akayabo kangana miliyoni $15 (asaga miliyari 16 Frw), bidasobanuye ko koko yayanyereje nk’uko abishinjwa, ahubwo ibi byose yabikoze kugira ngo arinde abana be.

Yavuze ko adakeneye ko abana be bahora bamubona muri izi ntambara hato bikaba byazanabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

Mu mwaka wa 2023, Shakira yemeye kwishyura asanga miliyari 8 Frw, aho kugira ngo afungwe igifungo yari yakatiwe, avuga ko yabikoze ku bw’umuryango we.

Mu 2018 nibwo Shakira yatangiye gushinjwa kunyereza imisoro ingana n’asaga miliyari 17 Frw, bivugwa ko yinjije hagati y’imyaka ya 2012-2014, aho bivugwa ko yahakoreraga ubucuruzi kandi nta byangombwa afite bimwemerera gutura muri Espagne, nubwo we ibi byose abihakana.

 

Shakira avuga ko umwaka wa 2023 wamubereye mubi cyane kuko yahuriyemo n’ibizazane byinshi dore ko yari agifite n’igikomere cyo gutandukana n’umugabo we yari yarihebeye , Gerard Piqué, aho wasangaga n’itangazamakuru rimuhanze amaso buri gihe.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga