Amakuru y’akakanya Amavubi y’u Rwanda Agiye Kongera Kugaragara Mu Kibuga n’ibihugu by’abaturanyi [INKURU]

Amavubi Y’uRwanda akomeje gushaka imikino ya gicuti yitegura imikono yo Gushaka itike y’igikombe cy’afurika kizaba umwaka utaha wa 2023.

Mu gihe habura iminsi itari myinshi kugira ngo muri Kamena hatangire imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, irimo gushakirwa imikino ya gicuti kugira ngo iyifashe kwitegura.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Muhire Henry, Mu ijambo rye yavuze ko n’ubwo bikigoye ariko imikino irimo gushakishwa, cyane cyane mu bihugu by’abaturanyi kugira ngo bibafashe gitegura ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Imikino irateganyijwe dutegereje ko amakipe twasabye yatwemerera, ariko henshi biracyagoye kubera gahunda ya shampiyona zigikomeza, ni amakipe yo mu karere.”

Mu byukuri Amavubi y’uRwanda asa naho adaheruka gukina vuba, kuko no mu gihe giheruka gitangwa na FIFA ngo amakipe y’ibihugu akine imikino ya gicuti, ntabwo yigeze akina kuko muri icyo gihe nta n’umutoza yari afite.

Amavubi ahanzwe amaso n’abanyarwanda mu mikino yo gushakisha itike y’igikombe cya Afurika aherukamo mu myaka 18 ishize.

Amavubi ari mu itsinda rya 12 hamwe n’ibihugu nka Senegal, Benin na Mozambique, mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, kizabera muri Côte d’Ivoire mu mpeshyi ya 2023.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izabanza gusura ikipe y’igihugu ya Mozambique ku munsi wa mbere w’imikino mu itsinda ryayo, mu gihe umukino wa kabiri u Rwanda ruzakira n’ikipe y’igihugu ya Sénégal i Kigali.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.