Ikinaniye Ifaranga Urajugunya: Rayon Sports Yongeye Gushamburiya, Cyera Kabaye Ya nama Yuburuye Rutahizamu w’igikonyozi Y’ubika Ishyamba.

Ntakinanira amafaranga koko,Ikipe Ya Rayon Sports Yongeye Gushamburiya yereka abakunzi bayo Icyizere no kuza kwa Rutahizamu W’igikonyozi,ishyamba barishyira ku ruhande.

Inkomoko y’ibi byose ni Inama nyunguranabitekerezo ya Rayon Sports yabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, yasize iyi kipe ikusanyije miliyoni 43 muri Million 185 zizifashishwa ku isoko ry’abakinnyi umwaka utaha w’imikino.

Mubyukuri iyi Ni inama yabereye mu Rugando kuri apartment imwe yegeranye na hoteli iri hafi y’umurenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Nkuko byari byavuzwe na mbere Iyi ni inama yari ifite intego zitandukanye aho intego nyamukuru yayo kwari ukungurana ibitekerezo cyane cyane ku hazaza ha Rayon Sports, ndetse hanashakwa ubushobozi bwazafasha iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino no kureba uko barangiza uyu mwaka nta bibazo bijemo.

Iyi Nama Yari yatumiwemo abayobozi b’amatsinda y’abafana (fan clubs), abavuga rikijyana muri iyi kipe, aba biganjemo abagiye bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye.

Gusa siko bose baje kuyibonekamo kuko nka Muvunyi Paul, Muhirwa Freddy, Gacinya Chance Denis,ntabwo bahabonetse ni mu gihe ariko abarimo nka Kayiranga Vedaste na Munyakazi Sadate bakurikiranye iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga(Online).

Muri iyi nama buri wese wayitabiriye yahawe umwanya n’ubwisanzure busesuye kubijyanye no gutanga ibitekerezo, ni inama yavugiwemo byinshi ariko bimwe muri ibyo ni uko perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yeretse abanyamuryango uburyo ikipe ihagaze n’uko bifuza umwaka utaha yaba imeze.

Yabwiye abari bayitabiriye ko bamaze kumvikana na rutahizamu ukomeye wemeye gukinira iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino ndetse akaba anakurikirana imikino ya Rayon Sports.

Mu ijambo rye Yavuze kandi ko bateganya kuzakoresha miliyoni 185 ku isoko ry’igura ry’abakinnyi, aha harimo kugura abakinnyi bashya ndetse no kongerera amasezerano abo bazakomezanya.

Abitabiriye iyi nama bakaba bakusanyije ubushobozi bungana na  miliyoni 43 harimo miliyoni 39 n’ibihumbi 950 yatanzwe n’abari imbere mu gihugu n’ibihumbi 3600 by’amadorali byatanzwe n’abakunzi ba Rayon Sports baba hanze y’u Rwanda.

Perezida wa Rayon Sports kandi yababwiye ko Akarere ka Nyanza kemeye kuba umuterankunga wabo aho kazajya gatanga miliyoni 100 ku mwaka, ni mu gihe kandi yavuze ko hari n’abandi baterankunga bagera muri 2 bari mu biganiro ndetse bigeze hejuru ya 80% ariko akaba yirinze kubatangaza.

Kuri Rutahizamu Perezida wa Rayon Sports Yagarutseho yavuze ko mu gihe ikipe ya Rayon Sports Yaba itwaye igikombe cy’igihugu (Peace cup) byabafasha kubona abarenze nuyu Rutahizamu aho bivugwa ko umwe muri bo yitwa “Robi Cesar Manzoki” usanzwe akinira ikipe ya Vipers.

Ku bijyanye n’ishyamba cyangwa se abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho iki gihe ,abafana biyikipe berekanye ko babamaganiye kure  ko biteguye gushyira hamwe bakubaka ikipe ikomeye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.