Amakuru Mashya  kuri wa mugabo wishe umugore we  i Kamonyi amuteye icyuma.

 

 

Ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo  uyu mwaka nibwo hirya no hino mu bitangazamakuru bigeye bitandukanye,byagarukaga ku inkuru y’umugabo wishe umugore we yarangiza agahita acika inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Kamonyi.kuri ubu  ni uko iyo nkozi y’ibibi yamaze gufatwa akaba ari mu maboko ya Police y’u Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Kamonyi ukekwaho kwica uwari umugore we, afatiwe mu Karere ka Nyagatare.

 

Uwo mugabo yari asanzwe atuye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata, akekwa ko kwica umugore witwa Mukandayisenga Françoise w’imyaka 32 ubundi agahita atoroka.

Amakuru yavaga mu baturanyi n’abo mu muryango wabo, yavugaga ko uyu muryango wabanaga mu makimbirane, ari nabyo byaje kuvamo urupfu.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye itangazamakuru  ko kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2024, ukekwaho kwica Mukandayisenga Alphonsine wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Rukaragata yatawe muri yombi ageze mu Karere ka Nyagatare.Ati “Bigaragara ko yashakaga gutorokera mu gihugu cy’abaturanyi.’’

Kugeza ubu, Tuyizere yamaze kugarurwa mu Ntara y’Amajyepfo, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, mu Karere ka Kamonyi kugira ngo ashyikirizwe RIB

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro