Robertinho utoza Rayon  yatangaje  ko afite ibanga rituma iyi kipe itsinda umuhisi n’umugenzi ushatse kuyitambika

 

 

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Gorilla fc FC ku Cyumweru, umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, yavuze ko ari iby’agaciro kubona ikipe ye imaze kugera ku rwego rwo hejuru, aho yemeje ko Rayon Sports imeze nk’ikipe ya Barcelona yo mu 2009 ya Pep ndetse na Brazil ya Zagallo.

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Robertinho yashimye intambwe ikomeye ikipe ye imaze gutera kuva yatangira kuyitoza, avuga ko kuva yatangira gukorana na Rayon Sports, ikipe yatsindiye ibikombe bine kandi igera muri kimwe cya kane CAF Confedration Cup, ibintu bitari byarabayeho mu mateka y’iyi kipe ndetse no mu mupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.

 

Umunyamakuru yamubajije ati: “Umutoza, iyo uri muri Rayon Sports, hagaragara umwuka mwiza. Ni iki gituma ibyo bigerwaho? Ni gute ubasha kubyubaka mu ikipe, mu bafana no mu bagize umuryango?”

 

Mu gusubiza Robertinho yagize ati: “Yego, ni byo. Buri kimwe kigenda neza. Mu mupira w’amaguru, byose bigomba kuba byiza. Ugomba guhora utekereza ku munsi mwiza wo gutangira umukino. Ntugomba gushyira politike mu kazi ku butoza. Ikipe itsinda nka Barcelona ya Guardiola cyangwa nka Brazil mu gikombe cy’isi. Zagallo, wari umutoza mwiza cyane, yanatsindiye ibikombe by’isi bitatu cyangwa bine. Abantu bose bazi ibanga. Ibanga ni ukugira ukuri, gutanga amahirwe ku babikwiye, no kuguma hamwe …..”

 

Abajijwe ku mukinnyi waba wakoze ibidasanzwe mu mukino Robertinho yagize ati: “Buri mukinnyi watsinze afite uruhare mu ntsinzi yacu. Njye nagize uruhare mu kumenya ubushobozi bw’abakinnyi no kubaha amahirwe. Nabonye ko abakinnyi bafite impano bakwiye kubona amahirwe, bakamenya no guhangana.”

 

 

Umunyamakuru yamubajije ibanga bari gukoresha muri iyi minsi maze asubiza ati: “Ibanga ni uguha amahirwe abakinnyi bashoboye no gukora cyane kugira ngo ikipe ibe imwe.”

 

Uyu mukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze Gorilla FC ibitego 2-0 ihita yuzuza amanota 23. Ikipe ya Rayon Sports izakurikizabo Vision FC mu gihe ikipe ya Gorilla FC izakirwa na Gasogi United.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda