Akantu ku kandi uko byagenze kugira ngo abari bagize Guverinoma y’u Rwanda  bahinduke

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya itajemo impinduka nyinshi ugereranyije n’iyari isanzweho, kuko Minisiteri eshatu gusa ari zo zinjiyemo Abaminisitiri bashya.

Abagize Guverinoma nshya y’u Rwanda, batangajwe mu Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024, nyuma y’umunsi umwe Perezida Paul Kagame yakiriye Indahiro za Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yongeye kugirira icyizere cyo kuyobora Guverinoma.

Uretse Minisiteri eshatu gusa zinjiyemo Abaminisitiri bashya, ari zo; Iya Siporo yinjiyemo Richard Nyirishema wasimbuye Aurore Mimosa Munyangaju, Prudence Sebahizi wasimbuye Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, ndetse na Ambasaderi Nkulikiyinka Christine wasimbuye Dr Uwamariya Jeanne d’Arc wari uherutse kwirukanwa.

Izindi Minisiteri zagumyemo abaminisiri bari basanzweho, nka Madamu Judith Uwizeye wakomeje kuba Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Ines Mpambara wakomeje kuba Minisitiri muri Primature.

Yusuf Murangwa yagumye ku mwanya wa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Olivier Nduhungirehe akomeza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Emmanuel Ugirashebuja, akomeza kuba Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Juvenal Marizamunda yongeye kugirirwa icyizere akomeza kuba Minisitiri w’Ingabo, Uwimana Consolee na we akomeza kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, kimwe na Dr Vincent Biruta wakomeje kuba Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.