Impinduka 3 muri 11 ba APR FC bagomba kubanza mu kibuga imbere ya Azam

Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, Darko Nović ashobora gukora impinduka 3 mu bakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ku mukino uzabahuza na Azam FC yo muri Tanzania mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Kanama 2024, ni bwo APR FC yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe berekeza i Dar es Salaam mu murwa mukuru wa Tanzania.

Iyi kipe yahagurutse itarimo abakinnyi batanu bagizwe n’Umurundi, Nshimirimana Ismaïl Pitchou, Umunya-Cameroun Bemol Apam Assongwe n’Umunyarwanda Kwitonda Alain batazira “Bacca” batakinnye imikino iyo ari yo yose ku ngoma y’umutoza, Umunya-Sérbie, Darko Nović. Elie Kategaya na Mugiraneza Frodouard na bo ntibahagurukanye n’abandi.

Kuva uyu mutoza w’imyaka 52 y’amavuko yafata APR FC, ntiyigeze ashyira abakinnyi mu kibuga mu buryo buhuye n’ibyo abafana bari biteze kuko nubwo yongeyemo abakinnyi benshi bashya, akoresha cyane abari basanzwe.

Mu mpinduka zitezwe ku mukino utegerejwe kuri iki Cyumweru taliki 18 Kanama 2024, Umunya-Mali, Muhammadou Lamine Bah azafata umwanya wa Mugisha Gilbert; Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy afate uwa Victor Mbaoma Chukwuemeka naho Umunya-Ghana, Richmond Nii Lamptey afate uwa Niyibizi Ramadhan.

Ibi bisobanuye ko APR FC izaba ifite Pavelh Ndzila mu biti by’izamu, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude [Kapiteni], Nshimiyimana Yunusu na Niyigena Clément mu bwugarizi; Seidu Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco na Richmond Nii Lamptey mu kibuga hagati; mu gihe Dushimimana Olivier, Muhammadou Lamine Bah na Mamadou Sy bazaba bayoboye ubusatirizi.

Nyuma y’umukino wo ku Cyumweru, biteganyijwe ko APR FC izagaruka mu Rwanda Ku wa Mbere taliki ya 19 Kanama 2024, aho izaba ije kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe taliki 24 Kanama 2024.

APR FC yageze muri Tanzania mbere ho umunsi umwe ngo ikine na Azam!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda