Aho igikundiro cya Rayon Sports nticyaba kiri kumera nka ya nkoni y’umwana ishira dondi dondi?

Mu bihe bya vuba, abafana batandukanye ba Rayon Sports bagiye bumvikana binubira imyitwarire y’ikipe “yabo” mu bihe bitandukanye, ndetse byanarimba bakitandukanya na yo bakajya mu yandi makipe cyangwa bakazinukwa umupira burundu.

Nta gihe kinini gishize, ubwo Rayon Sports yatsindwaga na APR FC ibitego 2-0 muri Shampiyona maze umufana umwe wari waturutse mu karere ka Kirehe akananirwa kuva ku kibuga, ndetse yumvikana agira ati “ibi ndabirambiwe” nk’uko bigaragara mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byari mbere gato y’uko iyi kipe ifite inkomokomizi i Nyanza ya Butare itsindwa na Gasogi United, maze umusore wari wicaye muri stade areba uko ikipe ye igaraguzwa agati araturika ararira adafite n’uwamuhoza; ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi.

Ubwo yitabiraga kandi ibirori bya APR FC byo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona kuri iki Cyumweru gishize, umufana uzwi nka “Rwarutabura” umaze igihe kirekire afana Rayon Sports yagaragaye arira hagati y’abafana ba Rayon Sports, bigaragara ko yari abonye ibihe mukeba yari iririmo akumva ni byo na we yagombye kuba arimo.

Icyo gihe abafana ba APR FC ni bo bamwihoreje.

Mu busanzwe iyo Umu-Rayon yababaraga cyangwa hari ikitagenda, yumvikanaga asaba impinduka ku byo abonamo ikibazo, aho kuririra mu ruhame cyangwa gufata umwanzuro wo kureka iyi kipe nk’uko byagaragaye kuri bamwe kandi bazwi.

Taliki 26 Mata 2024, ni bwo Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo wahoze ari umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports yafashe icyemezo cyo kujya muri mukeba APR FC aho yavugaga ko agiye gushakira ibyishimo yaburiye muri Murera.

Icyo gihe yagize ati “Kuva mu 2013 nisigaga irangi rya Rayon Sports gusa kuva mu 2018 nibwo navuga ko narimfite ikipe iri ku rwego rwo guhatana. Burya ntibazakubeshye igikombe ni shampiyona. Rero navuga ko maze imyaka itanu mbabaye kandi mu by’ukuri ntako mba ntagize ngo nshyigikire ikipe.”

Mu gihe iyi nkuru yari ikigenda, ejobundi taliki 10 Gicurasi, uwitwa Hadji Kanyabugabo wari usanzwe ari umufana ukomeye wa Murera ndetse wayifashaga mu buryo bw’amafaranga, yagaragaye mu myambaro y’Urubambyingwe rwa Gasogi United.

Abajijwe ku cyamuteye gukura ibyiyumviro bye kuri Rayon Sports, Kanyabugabo we ku giti cye yavuze ko ari icyemezo yari amaze igihe atekerezaho nyuma yo kubona Rayon Sports itari kwitwara neza ndetse akaba nta cyizere cyo guhinduka ikazitwara neza abona.

Uretse abo bazwi cyane, KglNews yagerageje gutera icyumvirizo mu bice by’amajyepo aho iyi kipe ifite inkomoko, maze bamwe mu bafanaga iyi kipe bemeza ko bacitse intege kubera kudatwara ibikombe, ahubwo bitwarirwa na mukeba.

Kubera icyikango cy’uko bamwe bakunzi ba Rayon Sports bashobora kuyivaho, byikanzwe ko bamwe mu bari mu buyobozi bwa Rayon Sports baba bimukiye kuri mukeba ubwo yari mu birori byo gushyikirizwa igikombe cyayo cya 22 kuri iki Cyumweru taliki ya 12 Gicurasi 2024.

Bumwe mu busabe abaganiriye na KglNews basabye burimo ko ngo “ubuyobozi bwa Rayon Sports bugomba gukora ibishoboka byose ikipe ikongera kuba iy’ibikombe, kandi ikavugwa cyane; bitaba ibyo na bo bakazigendera.

N’ahandi ku Isi amakipe yagiye atakaza abafana, mu buryo busa n’ubu!

Iyo ugiye kureba amakipe yari akunzwe cyane (afite umubare munini w’abafana) mu myaka icumi ishize ku Isi, usanga haragiye habamo impinduka amakipe amwe abafana bakayashiraho atari uko atakiriho, ahubwo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’izisa n’iza Rayon Sports.

Dufashe urugero mu gihugu cy’u Bwongereza, Ikinyamakuru Bleacher Report cyanditse inkuru ku makipe yari akunzwe mu Bwongereza muri 2013, aho amakipe ari akunzwe nka Hull City, Swansea City, Norwich, Southampton, Stoke City ndetse n’andi menshi yari akunzwe cyane imbere mu gihugu ndetse no hanze.

Icyakora uyu munsi iyo ugiye kureba ku rutonde rw’amakipe akunzwe, byakugora kugira iyo wabona muri izo.

Uyu musore wariraga ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Gasogi United, yakuriye amarangamutima ya benshi. 
Uyu musore wari aturutse mu Burasirazuba yari yananiwe kwakira intsinzwi ati “Ndabirambiwe” 
Kanyabugabo na we wari umukunzi wa Murera, yahisemo kujya muri Gasogi United. 

Sarupongo w’i Nyamirambo wari warihebeye Rayon Sports, aherutse kujya muri mukeba, APR FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda