Aka se mwari mu kazi! Ubushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa/ abagore b’Abarundi barusha ubwiza aba’ Abanyarwandakazi.

Ubushakashatsi bwakoze n’Ikigo cyitwa Esquire, kimwe mu bikomeye mu bijyanye no kwamamaza imideli mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bwagaragaje ko abagore b’Abarundi ari beza kurusha Abanyarwanda.

Ubu bushakashatsi bwiswe “Esquire World Wide Beauty 2019 Survey’ bwakorewe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari birimo: Uganda, Kenya, U Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Amajyepfo na Tanzania.

Abagize uruhare muri ubu bushakashatsi (respondents) ni abagore n’abagabo ibihumbi 10 bakomoka muri ibi bihugu byo ku mugabane wa Afurika nk’uko Bigeye dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Esquire itangaza ko yagendeye ku bintu bitandukanye mu gukusanya ibitekerezo. Kiti “ Ni uruhurirane rw’ibintu byinshi birimo imyambarire, uburebure, imiterere y’umubiri. Ibi byose byagendeweho mu kureba abagore beza.”

Iyi kompanyi ivuga ko nyuma yo gukusanya ibitekerezo, yasanze ibihugu bikurikirana ku buryo bukurikira mu kugira abakobwa beza.

U Burundi bufite amanota 85, u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri rufite amanota 79, Uganda iri ku mwanya wa gatatu ifite amanota 67, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite amanota 66, Tanzania ifite amanota 60, Sudani y’Amajyepfo ifite amanota 60, Kenya ifite amanota 45.

Abarundi baje imbere y’Abanyarwanda mu gihe abagore bo mu rw’imisozi igihumbi batajya barya iminwa mu kuvuga ko bari mu beza ku mugabane wa Afurika. Ese waba mwiza muri Afurika mu gihe mu karere utayoboye?

Related posts

Barapfa iki? Byakomeye Hagati ya Mutesi Scovia na Bishop Dr. Rugagi

Bruce Melodie yongeye kwatsa umuriro kuri The Ben

Umuhanzikazi ukunzwe n’abanyarwanada yikomye abo mu gihugu cye.