Agezweho Iburayi, Haaland i Barcelona, Pogba, Mbappe, PSG irashaka abakinnyi 5 ba Real Madrid n’ibindi,…..

Ikipe ya Paris saint-Germain irigutegura kwerekeza kuri Rutahizamu wa Manchester city Erling Haaland muri 2025, ubwo azaba ari kw’isoko ku gaciro ka miliyoni £150m.

Ikipe ya Juventus irashaka gusesa amasezerano ifitanye na Paul Pogba, igihe azaba yafatiwe ibihano byo kuba yarakoresheje imiti yongera imbaraga mu Mubiru.

Paris saint-Germain yashyize ku rutonde abakinnyi 5 ba Real Madrid yifuza kugura muri Real Madrid igihe cyose yabatwara Mbappe. Abo bakinnyi ni Vinicius Junior, Rodrygo, Camavinga, Valverde na Tchouameni.

Manchester United irikwifuza Rutahizamu ukiri muto w’ikipe ya Brighton Ivan Ferguson, ndetse amakuru ikinyamakuru Manchester evening news aravuga bishoboka cyane ko uyu musore mu meshyi itaha yakwerekeza i Manchester.

Rutahizamu w’ikipe ya Chelsea Romeru Rukaku watijwe Roma, niwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Euro2024. kugeza Ubu Rukaku amaze kwinjiza Ibitego 8 mu mikino 5, akurikirwa na Rasmus Hojlund ufite ibitego 6 anganya na Scott Mctominay, cristiano Ronaldo na Harry Kane bakaza bafite ibitego 5.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda