Rutwitsi nyawe w’umugi yabonetse Papa Cyangwe mumwambaro w’inkumi

Umuhanzi umaze gukundwa nabatari bake Abijuru King Lewis uzwi  ku izina rya Papa Cyangwe mu muziki nyarwanda yongeye gutuma abantu benshi bamwibazaho ndetse baratangara cyane kubera ukuntu yagaragaye.

Uyu musore yafashe ifoto y’ambaye ijipo, akayisangiza  bamukurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram, mu gihe uwo mwambaro ubundi usanzwe imenyerewe kwambarwa n’igitsina gore.

Nyuma yo kuyishyiraho, abantu batandukanye bakomeje kuyigarukaho, bayibazaho cyane bibaza icyo uyu musore yaba agamije.

Benshi bahamyaga ko ikigenderewe ari ukugira ngo yongere agaruke mu mitwe y’abantu, bikaba ari nk’uburyo bwo kugira ngo nagira indirimbo ashyira hanze, izasange abantu bakimwibuka.

Ibi ni ibyo bakunze kwita agatwiko, ko gutegurira indirimbo, abahanzi hafi ya bose basigaye bakora agashya kugira ngo icyo bashaka gukora gihite kimenyekana Vuba.

Kugeza kuri ubu Papa Cyangwe indirimbo aheruka gushyira hanze, imaze ukwezi konyine ikaba ari  iyo  yafatanyije na Ish Kevin.

Papa Cyangwe ni Umuhanzi umaze kumenyekana dore ko amaze kugira igikundiro mubantu

Ibi akenshi bikunzwe gukoreshwa n’ibyamamare mugihe harikintu bashaka gushyira hanze

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga