Benshi bashenguwe n’ urupfu rw’ umuturage wanyoye umuti bogesha inka ubwo yarimo asuzuma uko uteye, birangira apfiriye kwa muganga

 

 

Mu Karere ka Kayonza ,haravugwa inkuru iteye agahinda naho umugore w’ imyaka 36 y’ amavuko wapfuye ubwo yari amaze kunywa umuti bogesha inka.

Inkuru mu mashusho

 

Uyu muturage wo mu Karere ka Kayonza birakekwa ko yaba yiyahuye nyuma yo kunywa uwo muti ntahite apfa yakumva umumereye nabi yijyana kwa muganga ubwo yari amaze kugerayo nibwo yahise abura ubuzima.

Amakuru avuga ko byabaye mu ijoro ryo kuri wa Mbere mu Mudugudu wa Ntungamo mu Kagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare. Uyu mugore wiyahuye bivugwa ko yajyaga ashinja umugabo we kumuca inyuma ari nacyo kibazo bari bafitanye kuri ubu.

 

 

Gatanazi Longin,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha ino ko uyu muturage bikekwa ko yiyahuye, nyuma yo kunywa umuti usanzwe ukoreshwa mu koza inka abitewe n’amakimbirane yo gucana inyuma yagiranaga n’umugabo we.Ati “Ni umugore w’imyaka 36 mu ijoro ryakeye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugabo we, yihaye umuti w’inka arawunywa abonye bikomeye cyane yijyana ku Kigo nderabuzima cya Cyarubare, yagezeyo babona ameze nabi bamujyana ku bitaro bya Rwinkwavu agezeyo ahita yitaba Imana.”

Gatanazi yasabye abaturage bafitanye amakimbirane kujya bagana ubuyobozi bukabafasha kuyakemura aho gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyahura, yavuze ko kuri ubu inzego z’umutekano zirimo RIB zatangiye iperereza kugira ngo hemezwe ko koko uyu muturage yiyahuye. Nyakwigendera yasize umugabo n’abana babiri.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.