Adil Mohamed yateje utunturuntu nyuma yo gutangaza impamvu ikomeye yatumye yongera kugarura ikirego ndetse yemeza igikorwa cyigayitse APR FC yakoze atacyekaga ko bakora

 

Umutoza wakoze byose mu ikipe ya APR FC ukomoka mu gihugu cya Marocco Adil Erradi Mohamed, yatangaje impamvu ikomeye yatumye yongera kujurira ku mwanzuro FIFA yemeje ivuga ko ikirego cyabo cyateshejwe agaciro.

Mu cyumweru gishize nibwo hamenyekanye ko ikirego cya Adil Mohamed na APR FC cyateshejwe agaciro nyuma y’igihe kirenga amezi 9, kiganirwaho muri FIFA ariko icyatunguye benshi ni uko uyu mutoza yatangaje ko yishimiye icyemezo iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi cyafashe.

Nyuma y’igihe gito uyu mutoza atangaje ko yishimiye iki cyemezo, yahise atangaza ko agiye kujurira ariko benshi bibaza impamvu ihise ituma Adil Mohamed yisubiraho nyuma y’igihe kitari kinini. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo twamenye impamvu uyu mutoza agiye kujuririra uyu mwanzuro.

Mu kiganiro Adil Mohamed yahaye Radio Flash FM, yemeye ko agiye kujuririra uyu mwanzuro kandi atari busubire muri FIFA ahubwo agiye kukijyama muri TASS urukiko rukuru rucyemura ibibazo bijyanye n’umupira w’amaguru. Uyu mutoza yaje gutangaza ko impamvu igiye gutuma ajurira ngo ni uko yasanze mu bimenyetso APR FC yatanza yasanze hari ibintu byinshi yavuze kandi atari byo.

Adil Mohamed yaje kuntenga cyane APR FC avuga ko iki ari igikorwa cyigayitse iyi kipe yakoze kandi atakekaga ko bakora. Adil yanavuze ko ikirego azaba yakigejeje muri TASS nibura mu kwezi kumwe n’igice kuri imbere ubwo agatangira kongera kuburana n’iyi kipe yamuhemukiye mu buryo bukomeye.

Adil Mohamed yari yareze ikipe ya APR FC muri FIFA kubera kumufata nabi ndetse ikanamuhagarika mu buryo we atera kubera umwuka mubi ngo yari yatangiye kuzana muri iyi kipe kandi APR FC idakunda umuntu ushobora kujya mu itangazamakuru agataka abakinnyi, abayobozi ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na APR FC.

 

 

 

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe