Nyarugenge: Barimo gutaka ubujura bukabije kuko ibyo batunze byose babisahuye barimo gusaba ikintu gikomeye ubuyobozi

 

Abaturage bo mu kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya wo mu karere ka Nyarugenge bakomeje gutaka cyane ikibazo cy’ubujura bukabije by’umwihariko bwiganje ku muhanda wa Nzovu-Gakenke bakaba basaba ko hakazwa umutekano cyane kurenza ahandi ngo bitewe nuko ariho ubujura bukabbije

Bamwe mu baturage baganiriye na Tv1 dukesha inkuru bavuze ibi basaba ko hakazwa umutekeno kuri uyu muhanda bakareba ko hagira ibisambo bifatwa byananiranye.

Umwe yagize ati “Twebwe turashaka hakazwe umutekano kugirango turebe ko nibyo bisambo byafatwa , urumva niba umuntu yikinga ku bisheke cyangwa ku ntoki bakambura umuntu telephoni cyangwa igikapu yigiriye kwihahira, ubwo se urumva dufite umutekano”?

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge butangaza ko iki kibazo nabwo bukizi.

Reba iyi nkuru mumashusho

Madam Uwanyiringira uyobora uyu murenge wa Kanyinya wo mu karere ka Nyarugenge yavuze ko hari abamaze gutabwa muri yombi bazira iki cyagha cyo kwiba.

 

Gitifu yagize ati “Icyo kibazo bakitugejejeho kandi tumaze iminsi dufata ingamba zo kubafata n’ejo hari uwo twafashe yashikuje telephone umuturage duhita tumufata nubu arafunze. Nicyo nashakaga kukwereka ni ugufatanya nabo bakajya baduha amakuru, nk’uyu nguyu twasanze aturuka muri Rutsiro ikindi ni uko ari ugukomeza kubafasha dufatanije n’inzego z’umutekano”.

Kuba uyu muhanda udakorwa ngo ushyirwemo amatara, hakiyongeraho kuba wegereye umugezi wa Nyabarongo bya hafi, ni kimwe mu bitiza umurindi abagizi ba nabi bakaza gucucura abaturage byongeyeho bakabanigagura bagamije kubica.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3