Abanyuza amashusho y’ ubwambure ku mbuga nkoranyambaga hari ikibategereje

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko abanyuza amashusho yamamaza ubusambanyi ku mbuga nkoranyambaga bagiye kujya bakurikiranwa bagashyikirizwa ubutabera, nyuma y’uko bamwe mu babyeyi bagaragaje ko amashusho y’urukozasoni anyuzwa ahenshi kuri izi mbuga ashobora gutera imico y’ubusambanyi mu bana bakiri bato kuko baba bafite amatsiko yo gukora ibyo babona mu mashusho babona.

Hari abavuga ko kuri izi mbuga hari abanyuzaho amashusho y’urukozasoni, ibyo babona nk’impamvu ikomeye ishobora gutuma abana bakiri bato bishora mu busambanyi.“Mba ndi kuri YouTube nabona ari amashusho y’urukozasoni ngatekereza ari umwana wanjye ubibonye kuko icyo gihe iyo abibonye ashaka gukora ibyo abonye bigatuma yajya kwishora mu ngeso mbi,” uyu ni umwe mu bakoresha izi mbuga.

Mugenzi we ati “Umwana w’umukobwa arabyara imburagihe kuko ibyo yabonye bari kwigisha nawe aravuga ati reka njye kubyiga ndebe, najya kubyiga n’umusore baramutera inda nibamutera inda yigaga mu ishuri ararivamo”.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko muri iyi minsi abanyuza aya mashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwiyongera, ariko ngo nabo bagiye guhagurukirwa bagezwe imbere y’amategeko kuko ibyo bakora biri mu bigize ibyaha kandi bagomba kubihanirwa

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry ati “Hari imiyoboro ya YouTube iri gukoresha ibiganiro abakobwa bicuruza bajyaho bakarata ibikorwa bakora by’ubusambanyi, bakavuga ukuntu babikora, ushobora kubireba akabona ko bari kwamamaza ibikorwa by’ubusambanyi bari gushimagiza ibikorwa by’uburaya ugasanga na wawundi uri kubivuga ari gukoreramo n’ibindi byaha byo gutangaza amakuru y’urukozasozi mu ruhame, bigeze naho bazana n’abandi bantu bakajya hariya bagakora ibikorwa by’urukozasoni, ukuboko k’ubutabera kuraza kubageraho byanze bikunze kuko itegeko rizirwanirira”.

Abenshi mu banyuza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, bavuga baba bari gushakisha amaronko kuko bemeza ko ayo mashusho arebwa cyane, ariko inzego z’umutekano zigaragaza ko hari ubundi buryo imbuga nkoranyambaga zakoreshwamo kandi uzikoresha zikamubyarira umusaruro.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda