“Birababaje!” Mu magambo make Jimmy Gatete yavuze kuri Rayon Sports

Rutahizamu wafashije Rayon Sports gukura mu mahanga Igikombe cya CECAFA cyo mu 1998, akanatwarana na yo icya shampiyona, Jimmy Gatete yavuze ko ibihe iyi kipe imazemo imyaka atari byiza kandi bibabaje ariko yizerea ko bizarangira.

Ni amagambo yagarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki 6 Gicurasi 2024, ubwo yagarukaga mu gihugu akubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho biteganyijwe ko azaba ari mu ikipe y’abakanyujijeho bazakina mu mikino ifungura Kigali Universe kuva taliki ya 17 Gicurasi uyu mwaka kugera taliki 19 Gicurasi 2024.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, uyu munyabigwi yabajijwe inama yagira Rayon Sports imaze iminsi ititwara neza ndetse ikaba imaze imyaka itanu itazi igikombe cya shampiyona, maze uyu mukinnyi wayifashije kuba ubukombe akanayibera icyarimwe umunyabigwi , asubiza ko nubwo atagikurikirana umupira byimbitse, abona bibabaje icyakora yizera ko ibi bibazo bizarangira.

Mu magambo make yagize ati “Ntabwo ari byiza, birababaje! Sinzi neza aho ikibazo kiba kiri. Biragoye kugira icyo navuga, ariko nizera ko bizakemuka,…ehhh…Niko bimeze!”

Uyu Jean-Michel Gatete [Mwite Jimmy Gatete mu buryo bworoshye] w’imyaka 44 kuri ubu, mu gihe yakiniye Murera [1997-2001], yayifashije kwegukana Igikombe cya CECAFA y’amakipe yabereye muri Zanzibar mu 1998; ibintu byatumye Rayon Sports iba ikipe yo mu Rwanda ikuye igikombe gikuru hanze y’igihugu nyuma yo gutsindira Mlandege iwayo. Gatete kandi yanatwaranye na yo Igikombe cya Shampiyona cyabaye n’icya mbere kuri we.

Uretse kuba yarakiniye amakipe ya APR FC, Rayon Sports, Police FC, St George yo muri Ethiopie na Maritziburg United yo muri Afurika y’Epfo, Jimmy Gatete yakiniye Amavubi y’u Rwanda imikino 41, ayatsindira ibitego umunani, ibimugira umukinnyi wa 8 mu bamaze mu gutsindira amavubi ibitego byinshi ku rutonde ruyobowe na Olivier Karekezi n’ibitego 24.

Jimmy Gatete ari mu bafashije Rayon Sports gukura muri Zanzibar igikombe cya CECAFA y’amakipe mu 1998

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]