Abanye-Congo ni Bantamunoza koko. Nyuma yo kwamagana MONUSCO ngo bagiye no kwamagana ingabo z’abarundi.Ese biriguterwa n’iki? Soma iyinkuru witonze!

Repuburika iharanira demokarasi ya Congo imaze igihe iri mubibazo bitayoroheye by’intambara aho yasumbirijwe n’abarwanyi ba M23 bakageza naho aba barwanyi babasha kwigarurira tumwe muduce dutandukanye twagenzurwaga n’ingabo za leta ya Congo FARDC. ibi aba barwanyi bakoze, byababaje abaturage kurwego rwo hejuru ndetse binababaza ubutegetsi ahanini bishingiye ko bamwe mubasirikare ba leta bagiye bagaragaza imyitwarire itari myiza ndetse bikaza gutuma aba barwanyi ba M23 bigarurira ibice bitandukanye by’ikigihugu ndetse bakaba batanahwema kwishongora kuri leta ya Congo kugeza ubu.

Ubwo rero umukuru w’igihugu cy’uburundi yatorerwaga kuyobora umuryango wa Afrika y’uburasirazuba, yatangaje ko kimwe mubibazo azaheraho akemura ngo ari ikibazo cy’umutekano muke washegeshe amajyaruguru y’uburasirazua bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo. amaze igihe kitagera no kucyumweru kimwe, uyumuyobozi yahisemo kohereza abasirikare b’abarundi kuba bajya gufasha FARDC muguhangana na M23. igitero cyambere izingabo zagabye, abarenga 270 mubasirikare ba FARDC bahise bafatwampiri n’abarwanyi ba M23. ibi byagaragaje ko aba basirikare ntacyo baje kumarira abatuye mumujyi wa Goma cyane ko ubuyobozi bwa M23 bwabatangarije ko bugomba gufata uyumujyi uko byagenda kose.

Igikomeje kurakaza abaturage rero batuye muri ikigihugu, nuko aba basirikare baturutse muburundi, ngo baza bakiyibira amabuye y’agaciro bakajya kuyagurisha ngo aho gushyira iherezo kukibazo cyabazanye. aba baturage batangaje ko umunsi bateguye iyimyigaragambyo hashobora kuzapfa benshi ngo ndetse ikibateye ubwoba nuko bishobora kuzahita bitiza umurindi aba barwanyi ba M23 bakaba bafata nutundi duce dutandukanye ngo kuko aba baturage barabizi ko mugihe imyigaragambyo izaba itangiye, ntayandi mahitamo FARDC izaba ifite atari uguhangana n’impande zombi haba baiyamamaza ndetse n’abarwanyi ba M23.

Ikibazo cya M23 gikomeje kuba kibi cyane, nyuma yuko aba barwanyi bavuga ko bakeneye uburenganzira bwabo nk’abanyagihugu. aba barwanyi batangaza ko mugihe cyose batazahabwa ibyo bakeneye batazigera bashyira intwaro hasi ahubwo bazakora ibishoboka byose ngo kugeza bafashe numurwa mukuru kinshasa ngo byose bazabikora mu rwego rwo guca agasuzuguro.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.