Impunzi z’ Abanyekongo zirukanwe muri Uganda zagize ubwoba bwo kunyura ku mupaka wa Bunagana urinzwe na M23.( Menya Impamvu yabyose).

Radio Okapi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko impunzi z’ Abanyekongo zirukanwe mu gihugu cya Uganda zanze guca ku mupaka wa Bunagana urinzwe n’ umutwe wa M23 zihitamo guca ku mupaka wa Kitagoma urinzwe na FARDC.

Nk’ uko Radio Okapi dukesha ino nkuru ikomeza ibitangaza ngo , imiryango 600 y’ Abaturage b’ Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru bari barahunze imirwano ya M23 na FARDC basesekaye mu Mujyi wa Rutshuru bavuye muri Uganda.

Radio Okapi ikomeza ivuga ko aba batahutse banyuze ku mupaka wa Kitagoma.

Ibi bije nyuma y’ uko ubuyobozi bw’ Akarere ka Kisoro muri Uganda bufashe icyemezo cyo gusenya Amahema yari mu gace ka Bunagana atuwemo n’ impunzi zahunze Imirwano iri kubera muri Kivu y’ Amajyaruguru ihanganishije n’ Umutwe wa M23 na FARDC.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.