Abantu 10 bakoreye imibonano mpuzabits1na mu kivunge bahuye n’ uruva gusenya

 

Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yataye muri yombi abantu 10 basambaniraga mu kivunge muri komine ya Ngaba iherereye mu murwa mukuru, Kinshasa.

Umuyobozi wa Polisi muri Kinshasa, Blaise Kilimbalimba, yatangaje ko aba Banye-Congo barimo abagore n’abagabo bafatiwe mu cyuho ubwo basambanaga mu mu ijoro rya tariki ya 21 Kamena 2024.

 

Kilimbalimba yagize ati “Batawe muri yombi nyuma y’aho abaturage batabaje ko bari kubasakuriza. Polisi yabasanze bambaye ubusa nka Adamu na Eva. Tugomba guhagarika ibi bikorwa biri kwangiza Isi n’abana bacu, by’umwihariko i Kinshasa.”

Uyu mupolisi yasobanuye kandi ko muri iryo joro, Polisi yataye muri yombi abumvanga imiziki basakuriza abaturage, ifata ibikoresho bitanga umuziki birimo insakazamajwi 300.

Ati “Abumvanga imiziki batawe muri yombi, insakazamajwi zabo zirafatirwa. Abantu b’i Kinshasa bakeneye kubaho mu mahoro. Iyo umuziki urenze inkuta z’inzu iri gucurangirwamo, birabangama. Insengero n’abandi bagomba kubahiriza itegeko.”

Iki gikorwa cya Polisi gitangiye nyuma y’aho Umushinjacyaha Mukuru asabye abashinjacyaha gutangira gukurikirana abijandika mu busambanyi ndetse n’abateza urusaku. Ni icyemezo cyashingiye ku cyifuzo cya Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba.

Related posts

Iyo myumvire mufite mu yireke! Abagore bari mu zabukuru nibo bakunda imibonano

Kera habayeho! Umubikira atwite inda yatewe no kurya ibiro bitanu by’amabya y’ibimasa ku munsi umwe

Batunguwe! Umukobwa yihaye intego yo kuryamana n’ umukunnyi muri buri kipe yo mu Bwongereza,amaze kubigeraho ku bakinnyi batatu, 17 nibo babura