Ngororero: Abaturage baravuga imyato Paul Kagame wabahinduriye ubuzima.

 

 

Abaturage babarirwa mu bihumbi bazindukiye kujya gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bavuga ko bagiye kumugaragariza ibyishimo by’ibyo yabagejejeho harimo; umutekano, imihanda, amazi, amashanyarazi, amashuri na girinka yahinduye ubuzima bwabo.

Seturatsinze Emmanuel ni umuturage mu murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, yabyutse saa cyenda ajya ahiyamamariza umukandida wa FPR-INKOTANYI kugira ngo amushimire ibyo yabagejejeho. Agira ati “Twaje kugaragariza ibyishimo dutewe nibyo yatugejejeho, yaduhaye imihanda ihuza imirenge, bituma umusaruro ugera ku isoko. Yaduhaye amashuri abana bariga kandi bagahabwa ifunguro bishyuye amafaranga makeya. Paul Kagame yaduhaye amashanyarazi n’amazi, urubyiruko rurahanga imirimo, dufite byinshi byo kumushimira ariko ikiruta ibindi ni umutekano, kuko umuturage agenda igihe ashakira kandi ntakibazo agira.”

Seturatsinze avuga ko bizeye ko umukandida bashyigikiye azatsinda agakomeza kubateza imbere.Ati, “Yahaye u Rwanda agaciro, Umunyarwanda arubashywe, turifuza ko ako gaciro gakomeza kwiyongera, turifuza ko ibyiza twagezeho bikomeza kwiyongera, abana bakiga, bagahanga imirimo, abari mu cyiciro cy’ubukene bakagabanuka.”

Ingabire Olive ni umubyeyi w’imyaka 47, akaba amaze imyaka 7 arwaye kanseri. Avuga ko yaje gushyigikira Perezida Kagame kuko yahaye abanyarwanda amavuriro.Agira ati “undebye ntiwamenya ko maranye imyaka irindwi kanseri, kubera imiyoborere myiza yaduhaye amavuriro. Naje kumushyigikira, naje kumubwira ko ndiho kubera imiyoborere myiza.”

Ingabire avuga ko azashyigikira Paul Kagame agatsinda amatora agakomeza kugeza ibyiza ku banyarwanda.Ati, “Abanyarwanda yaduhaye amata, abana kuva ku myaka ibiri bashyirwa mu mashuri, yarwanyije igwingira, ubuzima burushaho kuba bwiza. Tuzamutora kugira ngo amata akomeze yiyongere twibereho neza dufite umubyeyi wacu udutekerereza ibyiza.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame agiye kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero nyuma ya Musanze na Rubavu.

Ni Akarere gaheruka guhura n’ibiza imihanda myinshi irangirika ndetse ibiraro bitwarwa n’imigezi, cyakora abaturage bavuga ko imiyoborere myiza itabatereranye kuko byahise bisanwa.

Ngororero nk’Akarere k’icyaro karimo gukwirakwizwamo amashanyarazi n’amazi.

Akarere ka Ngororero kazwi kugira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abaturage bavuga ko ubu bucukuzi bwatanze akazi kuri benshi bashobora gutunga imiryango yabo.

Mu migabo n’imigambi y’umuryango wa FPR-Inkotanyi biteganyijwe ko ibitaro bya Muhororo biri mu Karere ka Ngororero bizagurwa bifashe abatuye Ngororero kubona serivisi nziza z’ubuzima.

Related posts

Aisha ufite igikomere cy’ urukundo yavuze ko atazasubira gusura abasore muri ghetto kuko ngo yakuyemo imbwa yiruka

Birinda abantu kugona! Ibyo wasangiza abandi ku byiza byo kuryamira ibumoso

Umuntu umwe yapfiriye mu muvundo w’abitabiriye kwiyamamaza kwa FPR-Inkotanyi i Rubavu