Abakobwa benshi bo mu Rwanda bakunze gukunda umusore ntibatinyuke kubimubwira, Ese biterwa ni iki? Umuti se waba uwuhe?

Gukunda umugabo mu ibanga bikunze kuba ku bagore benshi bagashengukira mu mutima ndetse bikabatera guhora mu nzozi zidashira, Ikibazo uku gukunda mu ibanga bishobora gutera ni uko ushobora kuba umukunda kandi wenda yifitiye umugore we atifuza na rimwe kuzatandukana nawe, ukaba umukunda se yifitiye undi mufiyanse, wowe wenda akakubona nk’inshuti ye imufasha muri byose, ariko nta mugambi w’urukundo rurambye agufitiye.

Mu gihe na none yaba nawe ashobora kugukunda ariko nawe akaba ari wa musore udafata icyemezo vuba, ushobora kuhatera igihe cyawe cyangwa ukazamutwarwa n’umukobwa w’inshyanutsi wowe ukibereye mu nzozi zawe.

Ni ngombwa rero ko watinyuka ukamubwira ikikuri ku mutima kuko burya abagabo bakunda umuntu ubabwira icyo atekereza. Gutinya ko wabimubwira akaba yakubwira ko we atagukunda nubwo bibabaje, ntibihwanye no guta igihe imyaka n’imyaka ukunda umuntu utazi icyo agutekerezaho.

Kumubwira ko umukunda wenda akaba yakubwira ko we atagukunda byakubabaza, ariko na none byagufasha kumenya icyo agutekerezaho, maze ukaba wafata indi nzira ukishakira undi. Umuririmbyi w’umunyarwanda niwe wavuze ati: “gukunda utagukunda ni nk’imvura igwa mu ishyamba”!

Related posts

Ushaka wabyirinda nuko bigoye! Gusomana cyane byatuma wandura SIDA?

Kugira ngo ushyikire umukobwa mwiza mu buzima bwawe, ugomba kwitoza kujya ugenda wihuta: Uko wa kwegera umukobwa muhuriye hafi y’umuhanda agahita agusamira hejuru

Iyi nkuru ireba abari hejuru y’imyaka 18: Ese ubundi umuntu adakoze imibonano  byamutwara iki?Sobanukirwa