Amayobera ku bakobwa bakubise musaza wabo arapfa nyuma yo kubasaba ibyo kurya

Mu gihugu cya Kenya, mu ntara ya Bungoma, umusore yatashye nijoro asaba bashiki be ku mugaburira havuka intonganya bamuteraniraho baramukubita yitaba Imana.

Aya mahano yabaye tariki ya 28 Werurwe 2023, amakuru akaba avuga ko uyu umusore utatangajwe amazina ye yatashye bwije hanyuma ageze mu rugo agasaba bashiki be ko bamugaburira, abandi aho kumuha ibyo kurya ahubwo batangira ku mutonganya byaje kuvamo imirwano.

Se wa nyakwigendera yavuze ko ubwo uwo musore yasabaga ibyo kurya habayeho intonganya hanyuma atangira kurwana na bashiki be umwe mur bo afata umwase w’urukwi ahita amukubita mu mutwe agwa aho ahita yitaba Imana.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko yatangiye iperereza kugira ngo harebwe neza icyateye ubwo bwicanyi

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.