Abagabo 4 bahawe ibihano bisekeje nyuma yo gutizanya abagore babo mu gikorwa cyo gutera akabariro

Abagabo bane bemeye icyaha cyo kunywesha ibiyobyabwenge abagore babo nuko bakabakoresha imibonano mpuzabitsina ahantu hamwe ndetse bakanabasangira umwe ku wundi muri icyo gikorwa.

Aba bagabo, baturutse muri Singapuru, bavugaga ko bafashe amashusho y’ibikorwa byo gusambanya abagore babo, aha babaga babanywesheje ibiyobyabwenge.

Mu rukiko abo bagabo bahawe amazina mashya kugira ngo imyirondoro y’abagore babo bakorewe ihohoterwa itamenyekana, amazina bahawe ni K, 45; L, 53; M, 45; na N, 37.

Muri bane, K na M biteganijwe ko bazahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 19 na 23 – n’imyaka 24 bakubitwa inkoni. N yiteze gufungwa hagati y’imyaka 17 na 21, hamwe n’ibiboko 24. Mu gihe uwanyuma, L, ashobora gufungwa hagati y’imyaka 11 na 16.5 gusa.

Biteganijwe ko umugabo wa gatanu uzwi ku izina rya J, 41, azahanishwa igihano kirekire kubera ko yari umwe mu “bagabo bakomeye” muri ibyo byabaye, nubwo ibitangazamakuru byaho bitarasobanura neza niba yaba yaragize uruhare mu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibyo bikorwa byo gusangira abagore babasindishije byabaye hagati ya 2010 na 2018, nyuma yuko abo bagabo bahuriye ku rubuga rwa interineti rwitwa SammyBoy.

J, wahaye abo bagabo ibiyobyabwenge, aho yashakishije ibinini bisinziriza bizwi nka Dormicum kugirango abagabo babikoreshe basinziriza abagore babo kugira ngo babone uko babasangira.

Aka gatsiko kamenyekanye ubwo umugore wa J yabonaga amashusho ye kuri terefone y’umugabo we, yari yohereje kuri K mu kiganiro kijyanye no “guhana abagore”.

Umwe mu bagabo, M, yerekanaga kandi yandika ibikorwa yakoreye abagore b’abandi bagabo kugira ngo babirebe.

Undi mugabo, P, wafunzwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, yananiwe gufata ku ngufu nyuma y’uko umugore wa L akangutse nubwo yari yanyoye ibiyobyabwenge. Ashobora kumarana imyaka itatu muri gereza.

Undi mugabo uzwi ku izina rya O, yahakanye icyaha kandi ahakana ibyo aregwa.

Biteganyijwe ko abo bagabo bazakatirwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Related posts

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi