Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yasanganywe imbunda ku ishuri hibazwa icyo yari agiye kuyimaza

Ku wa kane, tariki ya 3 Ugushyingo, umukobwa w’imyaka 12 yasanganywe imbunda irimo amasasu mu gikapu cye atwaramo amakaye ku ishuri ribanza ry’Umujyi wa New York, nyuma y’uko ayihawe n’umuhungu w’imyaka 14.

Abapolisi bavuga ko uyu muhungu yazanye imbunda ya .22-Calibre kuri PS 105 i Far Rockaway, ayishyikiriza umukobwa nuko uwo mukobwa nawe ayishyira mu gikapu atwaramo amakaye.

Amakuru aturuka muri polisi avuga ko umwarimu yabonye ikintu kibi maze ahamagara abashinzwe umutekano w’ishuri kuza kureba, ubwo byari ahagana mu ma saa 10h20.

Bashakishije abo abana hasi hejuru ariko ntibabona ikintu na kimwe.

Amakuru avuga ko abo bana bagarutse mu ishuri, abashinzwe umutekano w’ishuri bagasanga imbunda mu gikapu cy’uyu mukobwa.

Abapolisi bavuze ko ibirego byo kuzana intwaro mu ruhame bizabazwa abo bana.

Related posts

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.