Umutoza wa Rayon Sports yerekeje muri Gasogi United

Ku itariki 31 Ukwakira 2022 binyuze ku mbugankoranyambaga zayo, ikipe ya Gasogi United yemeje ko yatandukanye n’abari abatoza bayo, Ahmed Adel na Bahaaeldin Ibrahim, ku bwumvikane bw’impande zombi.

Kuru ubu, iyi kipe y’umukara na Oranje yamaze kubona abatoza bashya bazayitoza mu gihe cy’amezi atatu, ashobora kuzongerwa bitewe n’uko bazayitwaramo.

Paul Kiwanuka ni we wahawe inshingano nk’umutoza mukuru, mu gihe azungirizwa na Dusenge Sasha.

Paul Kiwanuka yatoje amakipe atandukanye muri Uganda, arimo Bright Stars, Vipers yanyuzemo nk’umutoza wungirije ndetse na Busogo Fc yatozaga kuri ubu.

Paul Kiwanuka niwe mutoza wa Gasogi United mu gihe cy’amezi atatu

Dusenge Sasha umwungirije we yatoje muri Rayon Sports Fc nk’umutoza wungirije, mu gihe kuri ubu yari umutoza w’ikipe y’abagore ya Rayon Sports.

Dusenge Sasha watozaga Rayon Sports WFC yerekeje mu Rubambyingwe

Nyuma y’umunsi wa 7 wa Primus National League, Gasogi United iri ku mwanya wa 6 n’amanota 10, mu mikino 6 imaze gukina, kuko ifite umukino w’ikirarane na Marines Fc. Kuri iki Cyumweru Gasogi United irerekeza i Rusizi mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona izakirwamo na Espoir Fc.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]