Abafana bararize kubyakira birabagora! Dore abahanzi baburiye ubuzima kurubyiniro imbere y’ abakunzi babo ubwo barimo kubaha ibyishimo

 

 

Ntibyoroha kwakira ko umuhanzi wari uri gufana cyangwa wari ukurikiye mu gitaramo yapfuye umureba nyuma yo kuguha ibyishimo akitura hasi ukagira ngo ni ibintu bisanzwe, Kuba umuhanzi cyangwa icyamamare yapfira ku rubyiniro ni ibintu byatangiye kuvugwa kuva mu kinyejana cya 17 kugeza n’ubu.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu bahanzi n’abanyarwenya bapfiriye mu gitaramo imbere y’abakunzi babo mu kinyejana cya 21.Ku wa 20 Nyakanga 2005, Patrick Sherry umwe mu bari bagize itsinda ririmba injyana ya Rock ryo mu Bwongereza, Bad Beat Revue ku myaka 29 yahanutse ku rubyiniro ameneka umutwe.

Urupfu rwe rwashyizwe mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’urupfu rudasanzwe rwabayeho ku banyamuziki baguye ku rubyiniro.Ni mu gihe ku itariki ya 3 Werurwe 2011, Lasse Eriksson umwe mu banyarwenya bari bakomeye muri Suède yapfiriye ku rubyiniro ubwo yari ari gukora igitaramo cya nyuma yise Fyra lyckliga män 2 (Four happy men)

Urundi rupfu rwatunguranye ni urwabaye ku wa 23 Ukuboza 2012 ubwo umucuranzi wa guitar, Mike Scaccia yituraga hasi ari ku rubyiniro cyiswe muri Texas nyuma bigatangazwa ko yishwe n’umutima.

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Giuseppe Mango yapfiriye mu gitaramo yakoreraga Policoro ubwo yari ari kuririmba indirimbo “Oro” nyuma ibizamini bya muganga byagaragaje ko yishwe n’umutima. Hari ku wa 7 Ukuboza 2014.Nyuma y’imyaka ibiri, ni ukuvuga ku itariki 3 Mata 2016 umuhanzikazi wo muri Indonesia, Irma Bule yapfiriye mu gitaramo i Karawang, muri West Java nyuma yo kurumwa n’inzoka ya cobra yari yijyaniye ku rubyiniro.

Nyuma yo kurumwa na Cobra uyu muhanzikazi wari ufite imyaka 58 yakomeje kuririmba iminota 45 nyuma acika intege yitura hasi.Umuririmbyi Barbara Weldens ni urundi rugero rw’uwapfuye amarabira ubwo yari mu gitaramo nyuma yo gusitara ku rutsinga akitura hasi ubwo yari ari kuririmbarira mu rusengero i Gourdon mu Bufaransa, tariki 19 Nyakanga 2017.

Mu 2019 muri Werurwe tariki 11 umuririmbyi Sergio Denis wo muri Argentine yahanutse ku rubyiniro ageze hagati mu ndirimbo i San Miguel de Tucumán.Nyuma yo guhanuka ku rubyiniro yatangaje ko yavunitse urutugu ajyanwa kwa muganga aho yahise ajya muri coma yamazemo umwaka n’amezi abiri, apfa muri Gicurasi 2020.Tariki 11 Mata 2019 umunyarwenya Ian Cognito yishwe n’umutima ubwo yari mu gitaramo i Bicester.Uyu munyarwenya yacitse intege ari mu gitaramo yicara ku ntebe yari yitwaje amara iminota itanu atavuga abari aho bagira ngo ni ibyo yari yapanze gukora muri iki gitaramo yise ‘Ambulance’ nyuma bamukozeho basanga yapfuye kare.

Tariki 18 Mutarama 2020 umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo David Olney yapfiriye i Santa Rosa Beach muri Florida ubwo yari yitabiriye 30A Songwriters Festival.Uyumuhanzi wari ufite imyaka 71 bwo yari ari kuririmbana na Amy Rigby yabaye nkutaye ubwenge areka gucuranga ahita yitura hasi.Tariki 18 Nyakanga 2021 umunyarwenya akaba n’umwanditsi w’ibitabo Milan Lasica, yapfiriye i Bratislava nyuma yo kuririmba indirimbo yise “I am an Optimist”.Amaze kuririmba iyi ndirimbo yunamye ashimira abitabiriye igitaramo cye ananirwa kunamuka atakaza ubwenge ahita yitura hasi, nyuma y’iminota 20 byatangajwe ko yishwe no kunanirwa k’umutima.

Tariki 16 Ukwakira 2022, umuhanzi wo muri Haiti Michael Benjamin ‘Mikaben’ w’imyaka 41 yaguye ku rubyiniro ahita atakaza ubwenge ubwo yari muri Accor Arena nyuma y’iminota mike byatangajwe ko yitabye Imana.Muri uyu mwaka urpfu nk’urwo rwabaye ku itariki 11 Werurwe 2023 ku muraperi Costa Titch w’imyaka 27 waguye ku rubyiniro ari mu gitaramo cya Ultra South Africa music festival i Johannesburg.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga