Urukundo ni nk’ifunguro cyangwa igihingwa. Rukuryohera kurushaho iyo rubonetsemo amagambo ava ku mutima agakora ku wundi, kimwe n’uko ibiryo biryoshywa n’indyoshyandyo, igihingwa kigatoheshwa n’ifumbire.
Niba ujya wibaza amagambo yuzuye urukundo wakoherereza umukunzi wawe mu butumwa bugufi, umwereke ko urwo umukunda rukuva ku mutima. Iyi nkuru nicyo kibazo ije gusubiza.
1. Jya uhora wibuka ko Imana yasize umwanya hagati y’intoki zawe ngo iz’umukunzi wawe zinjiremo, imitima wanyu ibe ibaye umwe iteka ryose.
2. Mukundwa, ndashaka gutura muri wowe nkakubera akamwenyu,amarira, n’urukundo. Nyamuneka ntuzansige.
3. Jya unyibuka mu bihe byawe byiza,jya unyibuka mu bihe bikugoye, jya unyibuka wishwe n’irungu, unanyibuke mu gihe ufashwe n’ibinezaneza. Muri ibi bihe byose nzaba ndi kumwe nawe.
4. Rukundo rwanjye, uri agatangaza, urukundo ukunda runzanira ibyishimo.
5. Urukundo unkunda rwafashe umutima wanjye,urukundo unkunda rwafashe ubwonko bwanjye, runafata ubuzima bwanjye. Uvuyemo nabura igisobanuro cy’ubuzima bwanjye.
6. Uri roho yanjye, ngwino umfate mu biganza unyuzuze.
7. Ubwonko bwanjye buguhoza mu bitekereza,mu nzozi zanjye mpora nkubona.
8. Ngumbura tugitandukana, iminsi n’amajoro bigatangira kumbana birebire.
9. Icyo nari nkeneye n’urukundo runyitaho,icyo narinkeneye ni umpora hafi. Sinakurekura nabikubonyemo.
10. Uri ubuzima bwanjye,uri essence y’imibereho yanjye, uri Isi yanjye, nkumbura urukundo rwanjye igihe cyose udahari. Nkumbuye inseko yawe, nkumbuye ijwi ryawe.