Perezida wa Rayon Sports yanze agasuzuguro k’abakinnyi babiri b’Abanyamahanga banze gukora imyitozo kubera ko bagiye kumara amezi abiri badahembwa, yababwiye ko nta mukinnyi uruta ikipe

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports ari bo Essomba Leandre Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon na Raphael Osaluwe Olise ukomoka muri Nigeria babwiwe amagambo akomeye na Perezida Uwayezu Jean Fidele abibutsa ko nta mukinnyi uruta Rayon Sports.

Ibyumweru birenga bitatu birashize ikipe ya Rayon Sports itari yahemba umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare 2023, ibi bikaba bikomeje gutera umujinya abakinnyi ba Rayon Sports by’umwihariko abavuga rikumvikana.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Essomba Leandre Willy Onana na Raphael Osaluwe Olise bari banze gukora imyitozo ndetse bashaka no kugumura bagenzi babo bitewe n’uko batari bahembwa umushahara w’ukwezi gushize.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Perezida Uwayezu Jean Fidele akimara kumenya imyitwarire y’aba bakinnyi yababwiye ko nta mukinnyi uruta Rayon Sports ndetse ko atari igitangaza kuba baberewemo ikirarane cy’ukwezi gushize, gusa yabijeje ko bazayabona mu gihe cya vuba.

Ikipe ya Rayon Sports iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 iheruka mu mwaka wa 2019 cyangwa igikombe cy’Amahoro iheruka mu mwaka wa 2017.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda