Burya mu rukundo habaho impamvu nyinshi zishobora gutuma abakundana barakaranya ariko muri izo mpamvu hari izo utazabona mu gihe ufite umugabo cyangwa se umusore ugukunda by’ ukuriri kuko adashobora kubikora uko byagenda kose . dore rero muri ibyo bintu umugabo ugukunda cyangwa umusore adashobora kukubwira
Kugenda avuga amagambo agusebya: Umugabo cyangwa umusore ugukunda akurwanira ishyaka ntashobora kubwira abantu ibintu bigusebya ahubwo agenda akuvugana neza. Ibi biterwa n’uko aba akwibonamo bityo akumva ko kuba yakuvuga nabi nawe yaba arimo kwisebya.
Ntabwo yagutanya n’ umuryango wawe:Umukunzi wawe naba agukunda by’ukuri ntabwo azatuma umubano wawe n’ababyeyi bawe uzamo agatotsi kubera we ahubwo akora uko ashoboye ugakomeza kubana neza n’umuryango wawe kuko aba azi ko uwo muryango we ari nk’umuryango we.
Ntabwo yakwirengagiza ibikubabaje: Umusose cyangwa umugabo ugukunda by’ukuri uzamubwira n’uko akora uko ashoboye akakuba hafi mu bibazo bikugoye kandi mwaba mwagiranye ikibazo akaguha umwanya mugashakira umuti hamwe aho kukireka kidakemutse kandi aziko kikubangamiye.
Kukwima umwanya:Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azakugira amahitamo yanyuma ahubwo aguha umwanya mu byo akora byose, akakwereka ko aguhozaho umutima.
Gusohokana n’ abandi bakobwa afite intego yo kunatereta: Umugabo cyangwa umusore ufite umugore cyangwa umukobwa akunda by’ukuri ntabwo ashobora gusohokana n’undi mugore cyangwa umukobwa bitari muri gahunda z’akazi. Umukunzi wawe nasohokana n’undi mukobwa cyangwa umugore ukabibona ko icyo yari agamije ari ugutereta azaba atagukunda.
Kuguhanganisha abandi bakobwa: Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azigera agushyira hagati y’abandi bakobwa cyangwa abagore ngo mu muhanganire ahubwo abo bose ahita abashyira ku ruhande akakwereka ko ubarenze kandi ko yamaze kuguhitamo.