Umutoza w’Amavubi yimye amatwi Rafael York na Imanishimwe Emmanuel Mangwende bifuzaga igitambaro cy’Ubukapiteni ahitamo kugiha umukinnyi umaze igihe adatanga umusaruro

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Carlos Alos Ferrer yamaze gufata icyemezo cyo guha igitambaro cy’Ubukapiteni rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Singida Big Stars yo mu gihugu cya Tanzania.

Hari hashize igihe bivugwa ko Rafael York na Imanishimwe Emmanuel Mangwende hazavamo umwe agahahwa igitambaro cy’Ubukapiteni bitewe n’uko basanzwe ari abakinnyi ngenderwaho mu makipe bakinira.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko igitambaro cy’Ubukapiteni cyizahabwa Meddie Kagere umaze igihe adatanga umusaruro ushimishije haba mu Amavubi cyangwa mu ikipe ya Singida Big Stars.

Ejo Saa Kumi n’Ebyiri zo mu Rwanda nibwo ikipe y’Igihugu ya Benin izakira Amavubi, mu gihe umukono wo kwishyura uzabera kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda