Amerika yatangaje ibihano kuri Kabila, imushinja gushyigikira AFC/M23

 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), imushinja uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w’icyo gihugu.

Iki cyemezo cyatangajwe n’Urwego rwa Amerika rushinzwe imari, ruvuga ko Kabila, wayoboye RDC mu gihe cy’imyaka 18, akomeje kugira uruhare mu migambi igamije guhungabanya ubutegetsi buriho.

Ibi bihano bije bikurikira ibirego Leta ya RDC imaze igihe imushinja, birimo gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze imyaka irenga ine mu ntambara ihanganishije n’ingabo za Leta mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu mwaka ushize, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa RDC rwamukatiye igihano cy’urupfu, nyuma yo kumuhamya ibyaha bikomeye birimo kugambanira igihugu, kwifatanya n’umutwe ugamije guhirika ubutegetsi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ibi byakurikiye amakuru yavugaga ko yagaragaye mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23.

Si ibyo gusa kuko Leta ya RDC yananafatiye icyemezo cyo gufatira imitungo ye yose ndetse inasesa ishyaka rye rya PPRD, ibintu byakomeje kongera umwuka mubi muri politiki y’icyo gihugu.

Amerika ivuga ko Kabila yagarutse muri politiki ya RDC afite umugambi wo guhungabanya Guverinoma, binyuze mu gutera inkunga umutwe wa AFC/M23. Igaragaza ko yaba yaratanze ubufasha bw’amafaranga n’ibikoresho kugira ngo uwo mutwe wigaragaze mu burasirazuba bwa RDC.

Byongeye kandi, Washington imushinja gushishikariza bamwe mu basirikare ba FARDC kuva mu ngabo za Leta bakiyunga ku mutwe wa AFC, ndetse no gutegura ibitero byo kugaba kuri izo ngabo aturutse mu mahanga.

Hari kandi ibivugwa ko yagize uruhare mu gushyigikira bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, agamije kongera kwisubiza ijambo muri politiki ya RDC.

Ku ruhande rwa Amerika, Kabila ashinjwa gufasha AFC/M23 mu buryo butandukanye burimo inkunga y’amafaranga, ibikoresho n’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu, Joseph Kabila ntaragira icyo atangaza kuri ibi bihano byamufatiwe.

Nubwo bimeze bityo ariko, amaze igihe anenga ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, ashinja ko bukomeje kubangamira uburenganzira bw’abaturage no guteza ibibazo bikomeye mu gihugu.

Ibi bihano bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi muri politiki ya RDC, ndetse bikagira ingaruka ku mutekano w’akarere muri rusange.