Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amakuru y’imikino agezweho Iburayi menya abakinnyi ikipe yawe yifuza nabo yamaze gusinyisha

Ikipe ya Al Ittihad yo muri Saudi Arabia irigutegura miliyoni £118 ishaka gutanga Ku munya Misiri Mohamed Sarah w’ikipe ya Liverpool. Nubwo mu minsi ishize umutoza wa Liverpool Jürgen klopp yavuze ko Sarah atagurishwa, amakuru dukesha ikinyamakuru STAR avuga ko uyu mutoza afite ubwoba ko abayobozi be bazemera Aya mafaranga y’Abarabu.

Ikipe ya Manchester united irashaka gusinyisha umukinnyi wo hagati mu Kibuga, kugeza kuri ubu umunya Maroc Sofyan Amrabat niwe uyoboye abo bifuza. Amakuru dukesha ikinyamakuru MAIL SPORT aravuga ko Manchester united yatanze £1.7m ishaka kumutira gusa Fiorentina yahise ibabwira ko bitakunda. Manchester united Kandi yamaze guhamagara muri Tottenham aho yifuza umunye Denmark Pierre-Emile Hojberg.

Bayern Munich irashaka irifuza umunye Portugal Joao Palhinha ukina hagati mu Kibuga muri Fulham. Uyu musore agaciro ke ni £77m gusa Bayern Munich irigushaka kumutangaho miliyoni £50m.

Manchester United iri mubiganiro bya nyuma na Chelsea ku mukinnyi Marc Cucullela bifuza gutizwa kugirango aze gusimbura Luke Show wavunitse.

Ikipe ya Brighton yamaze gutizwa Ansu Fati avuye mu ikipe ya FC Barcelona.

Dean Henderson wari umuzamu wa kabiri wa Manchester united yamaze kwerekeza muri Crystal Palace kuri miliyoni £20m.

Uyu munsi Ku isaha Yi saa 18h00 hateganyijwe tombora ya UEFA champions league.

Umufaransa Benjamin Pavard yamaze kwerekeza muri Inter Milan kuri Miliyoni £30m avuye muri Bayern Munich.

Bayern Munich kandi ngo niramuka itakaje umukinyi Ryan Gravenberch wifuzwa na Liverpool na Manchester united, izahita ijya ku mukinnyi Scott Mctominay wa Manchesterunited.

Related posts

Intare shya mu nzu umukinyi wa mbere w’umunyamaganga wababazaga abakeba asinye muri APR FC

Utaratsinze kiyovu Sports ntasubize amerwe mu isaho, umwuka wongeye kuba mwiza mu bayobozi ba kiyovu Sports

TWAGIRIMANA JEAN PIERRE

Kiyovu Sports yizihije imyaka 60 ibayeho, n’itanu Rayon Sports idakoraho

NIRERE JEAN CLAUDE