Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amafaranga yahawe ejo aruta umushahara ahembwa ukwezi kose, ingano y’amafaranga Abareyo bahaye rutahizamu Joachiam Ojera yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu ari menshi

 

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bahaye rutahizamu Joachiam Ojera amafaranga arenga ibihumbi 700 by’Amanyarwanda aya mafaranga akaba aruta umushahara asanzwe ahembwa kuko buri kwezi ahembwa ibihumbi 600 gusa.

Umunya-Uganda, Joackiam Ojera, uherutse gutizwa Rayon Sports amezi atandatu avuye muri URA FC y’iwabo, yahundagajweho amafaranga nyuma y’umukino yanyeganyejemo inshundura za Etincelles FC, akanatanga undi mupira wavuyemo igitego.

Wari umukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Muhanga ku Cyumweru, tariki 5 Werurwe 2023, witabiriwe n’abafana batari benshi cyane.

Ni umukino Gikundiro yitwayemo neza iwutsinda ku bitego 2-0. Byinjijwe na Joackim Ojera ku munota wa 45 ndetse n’Umunya-Cameroun, Essomba Willy Onana ku munota wa 80.

Gikundiro yarushwaga amanota ane na APR FC mbere y’uyu mukino, yagombaga gukora ibishoboka byose ngo isatire umukeba bahanganiye igikombe.

Aba-Rayon bari mu byishimo nyuma y’imikino irindwi yikurikiranya badatakaza, bashimishijwe n’iyi ntsinzi maze umukinnyi wabo, Joackiam Ojera witwaye neza cyane muri uyu mukino, bamuhundagazaho amafaranga atahana uruhago.

Byatangiye ubwo abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports bajyaga gusezera abafana nk’uko bisanzwe, bakoma amashyi, banaririmbira hamwe indirimbo yubahiriza ikipe yabo.

Nyuma y’iyi ndirimbo, mu gihe bose bahindukiraga, bamwe mu bafana bari buzuye ku ruzitiro rw’igice kidatwikiriye cya Stade ya Muhanga, bahamagaye izina Ojera, uyu musore yabwiwe na mugenzi we bakomoka hamwe Musa Esenu ko abafana bari kumuhamagara ku buryo yasubirayo akajya kubasuhuza.

Ojera yaje kubegera abasuhuza azi ko ari ibisanzwe, ari nabwo batangiraga kumujugunyira amafaranga.

Uyu musore yafashijwe kuyatoragura na mugenzi we Musa Esenu, Iranzi Bonheur ’Bob’, Umunyamakuru usanzwe ukora kuri YouTube Channel ya Rayon Sports ndetse n’abandi bafana ba Murera bari bamuri hafi.

Hashize akanya gato amafaranga amaze kuba menshi ni bwo umwe mu bafana ba Gikundiro yamuzaniye uruhago rwo kuyabikamo ari nako bakomeza gutoragura.

Umwe mu bafana ba Rayon Sports ukora umwuga wo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Muhanga yashatse kumuha igare arizamura mu bafana ari nako avuga cyane mu ijwi rirenga ati “Ojera akira n’iri gare”, gusa kuri Stade ntibyakunda ko uyu musore abona uko yaryakira.

Nyuma yo kuva ahadatwikiriye ha Stade ya Muhanga, Ojera na Esenu bambutse ikibuga bagana mu rwambariro, bageze mu myanya y’icyubahiro bahahuriye n’irindi tsinda ry’abafana bagaruye uyu musore, na bo bamuha andi mafaranga bamwereka ubwuzu bwinshi.

Joackiam Ojera umaze gutsinda ibitego bibiri, yageze i Kigali tariki ya 31 Mutarama aje gukinira Rayon Sports yari ifite ikibazo mu busatirizi no gutsinda ibitego. Kuva yahagera, yahise atangira kubona umwanya ubanzamo ndetse yatangiye imikino yose uko ari irindwi. Rayon Sports yatsinzemo itanu, inganya ibiri.

Nyuma y’uyu mukino, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 45 ikurikiye APR FC ya mbere na 46, mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa karindwi na 34.

Mu mikino itatu ikurikira, Rayon Sports izakirwa na AS Kigali tariki 12 Werurwe kuri Stade ya Bugesera, isure Rwamagana City FC tariki 18 Werurwe kuri Stade ya Ngoma, hanyuma yakire Police FC kuri Stade ya Muhanga tariki ya 31 Werurwe.

Related posts