Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo mu Rwanda hatangajwe ko hagaragaye indwara ya Marburg yibasiye abiganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi, icyo gihe abaturage benshi bagize ubwoba bavuga ko gahiye kongera kugaruka guma mu rugo. Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibyavuye mu gushakisha inkomoko ya Virusi ya Marburg yujuje ukwezi igaragaye mu Rwanda, bigaragaza ko yavuye mu nyamaswa z’agacurama.

Kugeza tariki 27 Ukwakira 2024, ukwezi kuruzuye iyi ndwara itangajwe mu Rwanda, aho kugeza ubu imaze guhitana ubuzima bw’abantu 15 muri 65 basanganywe ubwandu bwayo, ndetse ubu abakiri kuvurwa bakaba ari batatu (3), mu gihe abakize ari 47.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko muri iki gihe cyose, inzego z’ubuzima zakomeje gushakisha inkomoko y’iyi virusi.Ati “Akazi ko gushakisha ahaturutse iki cyorezo karakomeje, ndetse twaje no kumenya ko iyi Virusi yavuye mu nyamaswa byumwihariko hari uducurama dukunda kurya imbuto tuzwi nka ‘Fruit Bat’ akaba ari ho iyi virus yaturutse ijya ku murwayi wa mbere.”

Dr. Sabin avuga ko aya makuru yafashije inzego z’ubuzima ku buryo mu bihe biri imbere hazajya hamenyekana inkomoko y’ibyorezo nk’ibi hakiri kare kugira ngo inzego zibashe kubirwanya.Ati “Ni amakuru meza rero kumenya aho ikibazo kiba cyaturutse, ariko nanone dukomeza gufasha abagaragaweho uburwayi n’undi wese waba ataramenyekana tukabasha kumugeraho.”

Avuga ko nubwo iyi virusi yaturutse mu ducurama, kuyirwanya bitakorwa abantu bagiye kurwanya izi nyamaswa, ahubwo ko ari byo byateza ibyago.Ati “kuko utu ducarama ubundi tuba ahantu mu buvumo ntabwo dukunda kuba ahantu hari abantu, dukunda kwihisha, igihe rero abantu ahubwo badusanze aho turi, ni ho hashobora kuvamo uburwayi kuko hari igihe tuba dusohora amatembabuzi, umwanda utandukanye ushobora kubamo izo virusi haba Marburg n’izindi, ari na cyo cyabaye muri iki cyorezo turi kubabwira.”

Avuga kandi ko utu ducurama uretse kuba dushobora guteza ibyago byo kuzanira abantu izi virusi, dusanzwe tunagira umumaro nko mu buhinzi byumwihariko mu kubangurira ibihingwa, aho tugira uruhare rwa 40% mu Bihugu bitandukanye ku Isi.Ati “Umuti ni ukwirinda kwegerana na two cyangwa se ibyo duta cyangwa biva muri two, abantu babikoraho cyangwa babyegera.”Minisitiri w’Ubuzima, avuga ko ingamba zashyizwe mu kurwanya iki cyorezo ziri gutanga umusaruro ushimishije, kuko n’abarwayi batatu basigaye, hari icyizere ko bazakira vuba, ndetse hakanakomeza ibikorwa byo gushaka abahuye n’abarwaye.

Related posts