Aba Dasso babiri bo mu Karere ka Rusizi bari mu bakomerekeye mu impanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Huye, y” imodoka yo mu bwoko bwa Pickup yari itwaye umurambo w’ Umusore w’ imyaka 27 y’amavuko imukuye mu karere ka Gatsibo.
Amakuru avuga ko uwo musore yapfiriye mu karere ka Gatsibo ku wa 1 Mutarama 2025 ngo iyo modoka yo mu bwoko bwa Pickup yageze mu Mudugudu wa Kigarama ,Akagari ka Kimirehe ,mu Murenge wa Rusatira wo mu Karere ka Huye igonga imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yavaga Huye yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Abantu batanu barimo aba DASSO babiri bo mu karere ka Rusizi bahise bakomereka ku buryo bukomeye.
Amakuru yatangajwe n’ umushoferi witwa Nizeyimana Léonard, w’ Akarere ka Rusizi wari utwaye iyo modoka ngo ubwo impanuka yari maze kuba we n’ abo ba DASSO 2 n’ abakomerekeye muri Coaster bahise bihutanwa kwa muganga.
Umwe muri abo ba DASSO yakomeretse ukuboko undi umutwe.
Imodoka y’ Akarere ka Huye niyo yahise ijyana Umurambo mu Bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi nk’ uko ayo makuru yakomeje gutangazwa n’ uwo mushoferi.
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’ Igihugu ,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko impanuka yatewe no kunyuranaho nabi k’ umushoferi ari mu ikorosi atareba imbere neza bituma agonga iyo Coaster.
Ati” Abantu batanu nibo bakomerekeye muri iyo mpanuka bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabutare, abandi bagenzi 15 bari muri iyo Coaster bahawe imodoka yindi bakomeza urugendo.”
SP Emmanuel yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda gukora inyuranaho ahatemewe kuko biteza impanuka ,igihe cyose bakanagendera ku muvuduko wagenwe.