Ihuriro rya AFC/M23 ryongeye kwigarurira undi mujyi ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano ikaze yamaze iminsi ibiri rihanganyemo n’ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Umujyi wa Tushunguti, uherereye muri grupema ya Ziralo mu teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wafashwe n’iri huriro nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije impande ziri mu ntambara mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano no mu baturage batuye muri ako gace agaragaza ko imirwano yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2026, ubwo AFC/M23 yagabwaho igitero ku birindiro byayo byari hafi y’uyu mujyi ufite akamaro kanini mu buhahirane hagati ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Iyo mirwano yaranzwe n’amasasu menshi n’ikorwa ry’intwaro ziremereye, ibintu byateje ubwoba bukomeye mu baturage, benshi batangira guhunga ingo zabo.
Mbere y’uko Tushunguti ifatwa, AFC/M23 yari yamaze kwigarurira utundi duce tubiri twegereye uwo mujyi, nyuma yo gusubiza inyuma FARDC n’abafatanyabikorwa bayo. Ibi byatumye iri huriro rikomeza kwagura ibirindiro byaryo muri ako gace.
Ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2026, abarwanyi ba Wazalendo basubiye inyuma berekeza mu gace ka Biriko muri teritwari ya Walikale, ibintu byahise biha icyuho AFC/M23 cyo gufata Tushunguti no kuyishyira mu maboko yayo.
Tushunguti ifatwa nk’ahantu h’ingenzi cyane haba mu bya gisirikare no mu buhahirane, kuko ihuza Intara ya Kivu y’Amajyepfo n’iya Kivu y’Amajyaruguru. Ni agace kandi kamaze igihe karangwa n’imirwano n’umutekano muke.
Kugeza ubu, amakuru ava muri ako gace yemeza ko AFC/M23 ikigenzura uwo mujyi, mu gihe FARDC, FDLR na Wazalendo bahungira mu bice bya Walikale. Ubwo twakoraga iyi nkuru nta ruhande na rumwe ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro ku by’iri fatwa ry’ uyu mujyi.
