Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abasirikare ba FARDC bihanangirije bwanyuma President Felix bamugereraniriza ko gutera u Rwanda bingana nko kwikoza agati kumyanya y’ibanga

Abasirikare ba DR Congo bakomeje urugamba aho bari mumirwano itabaha agahenge aho bahanganye na M23 ndetse bakaba badahwema gutakambira leta ya Felix Antoine Tshisekedi ko yakemura mumaguru mashya ikibazo cy’aba barwanyi ba M23 ngo cyane ko bafite imbaraga zidasanzwe ndetse n’ibikoresho biteye ubwoba. aba basirikare ba leta kandi basabye perezida ko yagira icyo akora mumaguru mashya atabikora aba basirikare bakaba bamuhindukirana bakaba ariwe barasa ngo kuko urugamba rukomeje kubagora.

Amakuru dukesha ikinyamakuru gomanews24 avugako aba barwanyi badashimishijwe nuko leta iri kwitwara mugihe bo bari kuraswa ubudasiba kurugamba, ndetse bakavuga ko ibyo abantu barikuvuga ko ikigihugu cyatera u Rwanda bisa nkaho aba bivuga batazi ibyo bavuga ngo kuko gutera u Rwanda byatuma abanye Congo batabarika bahasiga ubuzima ngo ndetse kugeza ubu abasirikare ba FARDC ntabwo babona impamvu nimwe yatuma aba basirikare batera igihugu kidafite aho gihuriye nikibazo bafite.

Nkwibutse ko guhera muntangiriro z’ukwezi kwa 6 aribwo abarwanyi ba M23 batangiye kurwanya DRCong aho basabaga leta ko yashyira mubikorwa amasezerano bagiranye kuri 23 zukwezi kwa 3 muri 2013 ariko mugihe leta yagendaga gake mugukemura iki kibazo, byatumye ababarwanyi bayoboka inzira y’imirwano ndetse icyo gihe bakaba baraje kubasha gutsinda izingabo za leta bakabasha kwigarurira uduce turimo rutshuru ndetse na Bunagana. ibi kandi byakomeje gutuma benshi mubatuye muri Congo batangira gushyira mumajwi u Rwanda ndetse na Uganda ko aribo baba bihishe inyuma y’ibibikorwa bya gisirikare ariko aba barwanyi ba M23 ntibahwemye kubihakana.

Related posts