Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abasiporitifu mu gahinda gakomeye Inkuru y’ akababaro y’ urupfu rw’ umuyobozi wa AS Muhanga  rweshenguye benshi  

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Ukwakira, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uyu Ndayisaba Jean Damascène wabaye Perezida w’Ikipe ya As Muhanga ko yitabye Imana azize uburwayi.

Nyakwigendera Ndayisaba yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba yari amaze igihe kigera ku mezi abiri arwaye kanseri y’umwijima nk’uko bitangazwa na IGIHE.

Mu makuru ababanye na Ndayisaba ku buyobozi bwa As Muhanga kuva 2017-2023,  avuga ko Ndayisaba yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba yari amaze igihe kigera ku mezi abiri arwaye kanseri y’umwijima. Bongeyeho ko yagiye no kwivuriza muri Kenya, ariko akongera kugaruka mu Rwanda.

Ni mu gihe Ndayisaba Jean Damascène yayoboye AS Muhanga hagati ya 2017 na 2023, aho iyi kipe yakinnye mu kiciro cya Mbere nyuma ikongera gusubira mu kiciro cya Kabiri ibarizwamo uyu munsi.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts